skol
fortebet

SOBANUKIRWA IBINTU Y’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU IBYO UHURA NABYO (Igice cya 4)/Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” SOBANUKIRWA IBINTU Y’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU IBYO UHURA NABYO (Igice cya 4)”.

Soma Imigani 18:21

“ Waba warigeze wumva abantu bavuga bati” URI ICYO WARIYE” ariko ijambo ry’Imana ryo rikavuga riti” URI ICYO WAVUZE”.

Umukristo ukomeye avuga ijambo k’ ubuzima bwe kandi iryo jambo avugiye k’ ubuzima bwe rigahindura ibintu byose bizengurutse ubuzima bwawe cyangwa ubwa abandi.

Abakristo bakomeye igihe cyose baba bazi icyo ubuzima cyangwa urupfu bivuze kandi ntabwo bapgusha ubusa imbaraga n’ ubushobozi Yesu ashyira muri bo.

Umukristo umaze kumenya icyo ari cyo imbere y’ uwa muhamagaye n’ imbere y’ abantu ndetse n ibintu bimuzengurutse uko byaba bimeze kose,

Agera ahantu wo mu uburyo bwo mu mwuka ho kuvuga IJAMBO hejuru y’ abantu bose ndetse n’ ibibazo bimuzungurutse cyangwa bizungurutse abandi.

Ariko ubwo bubasha n’ ubushobozi kugira ngo bukore ikintu ni uko aba afite ijambo ry’ Imana muri we kandi ntushobora kurigira utarisoma buri munsi.

Kuvuga ijambo rihindura ibintu bihinduka nkaho wapfukamwe ugasenga Imana kuri ibyo bibazo.

Iryo jambo uba uvuze n’ Ijambo riba risunitswe n’ ukwizera uba ufite muri wowe kwa kwizera gukuraho imisozi.

Igihe cyose uzaba uzungurutswe n’ Ibibazo ndetse bya kubujije amahwemo, ntukemere ko Satani agira i jambo rya nyuma( final word).

Niba warakijijwe by’ ukuri ni wowe ufite ijambo rya nyuma kuri ibyo bibazo. Yego Ushobora guha umukozi w’ Imana gukugufasha bityo akaba ariwe utegeka ibyo bibazo nabyo ni byiza.

“ ARIKO NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO NAWE UFITE UBWO BUSHOBOZI MURI WOWE “

Igihe kimwe umwanzi yaje kugerageza Yesu ( Matayo 4:1-11) soma uko yamusubije. Yamusubije akoresheje ijambo ry’Imana gusa. Igihe Yesu yageze ku igiti kitera imbuto ku igihe cyacyo ( Mariko 11:12-14) yakoresheje ijambo gusa.

Imana ikoresha ijambo nabwo (Roman 4:17) natwe dukeneye gukoresha ubwo bibasha igihe bibaye ngombwa kandi birahindura byinshi mu ubuzima bwacu.

Ntabwo bireba ibintu muhanganye nabyo

Vuga “ KUBABARIRWA n’ Imana

Vuga” GUKIRA uburwayi bwawe

Vuga “ kwishyurirwa amadeni

Vuga “ KUBONA imfashanyo

Vuga “ GUTABARWA”

Vuga” KUBONA Akazi

Vuga “ KUBONA “promotion

Vuga” GUHABWA”urugo

Vuga GUHABWA abana

Vuga” AMAHORO kuri wowe, umuryango wawe kandi UVUGE amahoro ku IGIHUGU cyawe.

TANGIRA GUKORESHA IJAMBO RY’ IMANA NONAHA BIHINDURE UBUZIMA BWAWE.

Imana iduhe umugisha...!

P.s. Partner, Dukeneye kumva ijambo riva kuri wowe, Ushobora kutwohereza ubutumwa bugufi ukoresheje Email: [email protected] or +14128718098(WhatsApp)
Kandi nabwo niba ari ngombwa ushobora kutugezaho ibyo uhanganye nabyo uyu munsi tube twabafasha kubisengera.

Uri uw’ igiciro kuri twe.....! Imana ikwishimire..!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Twese duhura n’ibibazo bikomeye:Uburwayi,Ubukene,Gupfusha,Ubushomeli,etc...Ariko tujye tumenya ko n’abandi bantu bose bo ku isi bagira ibigeragezo byinshi nkatwe.Umukristu Nyakuri akora iki iyo ahuye n’ibigeragezo?Ntacika integer,ahubwo akomeza gushaka Imana no kuyikorera.Kubera ko aba yizeye ko mu isi nshya dutegereje izaba Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,Imana izakuraho ibibazo byose,ndetse n’Urupfu hamwe n’Indwara bikavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4.Aho kwiheba nkuko abandi babigenza,Umukristu Nyakuri iyo ahuye n’Ibibazo bikomeye,akomeza gukora Umurimo wo kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’imana,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Soma Yohana 14:12.Akomeza kubwiriza abantu kuzageza ku Mperuka,ubwo Yesu azagaruka.Soma Matayo 24:14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa