skol
fortebet

"STOP ! STOP ! STOP SATANI NAKUBONYE": Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” STOP ! STOP ! STOP SATANI NAKUBONYE”

Soma Abayefeso 4:7: “ Ariko umuntu wese yahawe ubuntu nk’ uko urugero rw’ Impano ya Kristo ruri “

Nuha umwanzi umwanya arawufata. Tugomba kuba twiteguye igihe cyose, kuko tutaba tuzi igihe satani yongera kwiyoberanya, akagaruka kugira ngo atwibe icyo twari tumaze kwakira “KWIZERA “.

Hari abantu bakiriye ibitangaza binyuranye by’ Imana birimo uburwayi, n’ ibindi mu gihe isaha yacyo, bakongera gusubira muri ya mitekereze yabo ya kera itagira ukwizera.

Iyo satani agarukanye bya bimenyetso nki ibya mbere ntitugomba kumwemerera. Dushobora gukumira Satani mu gihe hihaye kwongera kugaruka kudukuramo Ukwizera cyangwa icyo tumaze kwakira mu inzira y’ Ijambo ry’ Imana.

Uyu munsi ndashaka kuguha ibintu by’ ingenzi byagufasha mu kumuhagarika. Icya mbere fata ijambo ry’ Imana nk’ ububasha ukoresha bya mbere, mu ubuzima bwawe.

Ubwo bizagusaba igihe cyose kunyuza ibitekerezo byawe mu inzira y’ Ijambo ry’ Imana nkuko rivuga ku ibijyanye ni icyo kintu utangiye gutekereza.

Icya kabiri, gerageza kuba mu ubuzima bwo kwizera icyo Imana yavuze ku ubuzima bwawe. Kuko ukwizera kuzanwa no kumva kandi kumva ijambo ry’Imana ( Rom 10:17).

Icya gatatu, bizagusaba nabwo kubaho mu urukundo ry’ Imana. Kubera ko UKWIZERA gukorana n’ URUKUNDO.

Nta URUKUNDO , ukwizera kwawe ntabwo kuba guhagije. Birashoboka ko washaka
gukoresha kimwe muri ibyo bitatu,

Ariko, ndakubwiza ukuri ko nta umusaruro wabona ukwiye kuko bigusaba kubikoresha byose.

Nitubaho mu buzima bujyanye n’ Ijambo ry’ Imana, ukwizera no gukunda bizadufasha guhagarara mu ibigeragezo bya Satani dufite “INTSINZI “.

“HITAMO NONAHA KUDAHA SATANI UMWANYA”

Dufatanye gusoma YOHANI 15:7-12

Ni muguma muri njye amagambo yanjye akaguma muri mwe , musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo nibyo byubahisha Data ni uko mwera imbuto nyinshi mukaba abigishwa banjye.

“ Uko Data yankunze niko nanjye nabakunze, nuko rero mugume mu urukundo rwanjye. Ni mwitondera amategeko yanjye muzaguma mu urukundo rwanjye nk’ uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu urukundo rwe.
“ Ibyo mbibabwiye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe kandi n’ umunezero wanyu ube wuzuye. “

Ngiri itegeko ryanjye: MUKUNDANE nk’ uko NABAKUNZE.

AMEN!

Imana iguhe imugisha!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Niba Amadini yose yigisha urukundo,kuki isi yose ifite ibibazo?Igisubizo nuko biba ari amagambo gusa.Abakuru b’amadini,nibo ba mbere bakora ibintu bitajyanye n’urukundo.Urugero,abakuru b’amadini bivanga muli politike,bakarya amafaranga y’abayoboke babo,udasize n’ay’abakene,binyuze ku cyacumi.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu.Ndetse na Pawulo abiduhamo urugero muli Ibyakozwe 20:33.Kuba abanyamadini bigisha ibyo nabo badakora,bituma Abayoboke babo nabo babigana,bagakora ibyo imana itubuza.Urugero,muli 1994,abayobozi b’igihugu bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military officers,etc....),bose bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Interahamwe hafi ya zose zitwaga Abakristu.Byerekana ko ingirwa-bakristu batagira urukundo,kimwe n’abakuru b’amadini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa