skol
fortebet

Theo Bosebabireba yavuze uburyo yagiye mu buhungiro kubera itorero rya ADEPR

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, ahamya ko abayeho mu buzima bw’intambara ndetse bumugoye cyane busa n’ubw’ubuhunzi kubera gucibwa mu itorero rya ADEPR, aho kuri ubu abarizwa mu bihugu bya Uganda na Kenya.

Sponsored Ad

Bosebabireba yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2019 mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA dukesha iyi nkuru, aho yavuze byinshi bitandukanye birimo n’intambara zikomeye ari kunyuramo inyinshi zikaba zibiterwa n’uko yaciwe mu itorero yasengeragamo.

Hashize amezi 20 Theo Bosebabireba ahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha binyuranye birimo ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi byaha bifatwa nk’umuziro muri iri torero.

Nyuma yo guhagarikwa, Bosebabireba yaje kwikosora mu myitwarire anahabwa imbabazi ku mudugudu wa Kicukiro Shell abarizwaho ariko umwe Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev Karangwa John yanga kuzimuha.

Taliki ya 1/8/2019 Theo Bosebabireba yandikiye ibaruwa ifunguye Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev Karangwa John yise Umubyeyi atakamba, amusaba ko yakomorerwa agahabwa imbabazi nyuma y’amakosa menshi yagiye akora agatuma ahagarikwa mu itorero, ndetse anagaragaza ko abandi bamubabariye akaba ariwe usigaye.

Kuva icyo gihe Bosebabireba atakambira uyu muyobozi, ntacyo yigeze abivugaho ndetse kuri ubu akaba akiri mu gahinda gakomeye, aho agaragaza ko kuba atarakomorerwa mu itorero rye bitewe n’umuntu umwe gusa byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo no kujya gushakishiriza ubuzima mu bihugu by’amahanga akaba asa n’ubayeho nk’impunzi nk’uko yabitangarije Iyobokamana.Com.

Yagize ati “[…] Ntabwo ari ADEPR yose, nta n’ubwo ari ubuyobozi bwayo bwose ahubwo ni umuntu umwe uri muri ubwo buyobozi. Ni umuntu ku giti cye wavuze ngo mube mubwihoreye. Mu nshingano ze n’ububasha afite yaravuze ngo mube mumwihoreye none byahwaniyemo.”

Avuga ko atumva neza icyo uyu muyobozi amuhora ngo kuko nta kibazo na kimwe bafitanye ahubwo ko banaziranye byihariye ngo kuko yamuyoboye mu myaka ya kera akiba mu cyaro aho yayoboraga Paruwasi ya Kabarondo mu Burasirazuba.

Ati “Mbere yo kuba Umuyobozi mukuru, yanyoboyeho mu cyaro aho nkomoka muri Paruwasi ya Kabarondo, najya no kuvuga ubutumwa za Rwinkwavu tugahura, igihe ADEPR yajyaga gufungura itorero mu Bugande, njye nawe nitwe batumye. Ni umuntu navuga ko nta kintu dupfa, ahubwo ni nka papa bwite.”

Bosebabireba avuga ko ahuye n’uyu muyobozi yakikubita hasi agaca bugufi akamusaba kumufasha.

Ati “Mpuye nawe namubwira ko akwiye kumfasha. Niba abona ntaragera ku rugero rukwiye, biramusaba ko nk’umuntu uragira intama azabazwa yagira uruhare rwe bwite. Namubwira ngo kora uko ushoboye mu bubasha ufite umfashe mu by’ubugingo. ”

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko guhagarikwa muri ADEPR byamugizeho ingaruka zikomeye cyane zirimo kuba yibera mu bihugu by’amahanga aho asa n’uri mu buhungiro kubera ko abona gushakishiriza ubuzima mu gihugu cye kandi yaraciwe mu itorero bimugoye cyane.

Yagize ati “Sinavuga ko ari ADEPR gusa yampombeje, nagerekaho ko harimo n’uruhare rwanjye. Ikintu cya mbere byampombeje kinangoye cyane biri mu mpamvu zituma nta kiba mu Rwanda. Ubu mba muri Uganda, si uko mpakunze cyane, ariko byankururiye ingaruka zituma ndamutse ndamutse ndi hano sinabasha gutunga umuryango, nibyo byatumye ngenda. Urumva nahombye kuba mu gihugu cyanjye kandi ngikunda.”

Mu ntangiriro za 2018, nibwo Theo Bosebabireba yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, ubwo Pastor Rubazinda Callixte uyobora Umudugudu wa Kicukiro Shell uyu muhanzi yateraniragamo, yavugaga ko azongera kuba umukristo wa ADEPR namara gusaba imbabazi mu ruhame.

Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha yashinjwaga birimo ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire yagiye agaragaraho igasiga icyasha umurimo w’Imana n’itorero rya ADEPR muri rusange nk’uko byakunze kugarukwaho n’iri torero.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda yari yitabiriye ibiterane by’ivugabutumwa yari yatumiwemo byabereye i Wawa ahagororerwa urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge, ndetse no muri Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Ibitekerezo

  • Theo nimbayaraciyebugufi.agasabimbabazi.akwiyekubabarirwa.akavamubuhungironkumuntuwakoreye.itorero

    Umva Théo,
    Umuntu ntiyaguca mu gihugu ngo yanze ko ubarizwa mu itorero ayobora.
    Niba Imana yarakubabariye, ba intwari ugaruke, utitaye kuri uwo muyobozi. Yesu nta dini yubatse mu bikuta yasize. Yasaye abo bari kumwe ugeza ubutumwa bwiza ku isi yose. Icyo adusaba rero ni uguhinduka tugakora ibyo ashaka. Ibyo rero si ibyigishwa na ADEPR gusa. Shaka ahandi usengera mu gihugu, ubahe amakuru yukuri ku byawe n’impamvu ubagannye kandi bazakwakira ugire amahoro rwose. Uzabanze ariko wandikire ubuyobozi bukuru bw’itorero, nuwo wanze ko ukomorerwa umugenere kopi. Nibatagira icyo babikoraho, ADEPR uyisezereho ku mugaragaro ukorere Imana uri ahandi aho kugirango uhunge igihugu, unakomeze umugireho umwikomo. Upfa kuba uri muri Yesu koko. Ukeneye kubohoka nawe. Wongere wumve ko Itorero Imana yishimira atari ADEPR mur iryo zina, ni itorero ryose ryubaha Imana, ryigisha kandi rikora ibyo Yesu adushakaho.

    Theo afite ikibazo cy’uko ADEPR yamwubikiye imbehe akaba atakibona agafaranga gaturuka ku ndirimbo yahimbiraga ADEPR.Uyu Pastor umubuza "umugati",namureke nawe yihahire.Kubera ko nawe akora ibintu Yesu yatubujije.Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu",tudasaba amafranga (Icyacumi n’Umushahara wa buri kwezi).
    Umukristu nyakuri bisobanura umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be.Nta na rimwe basabaga Icyacumi cyangwa umushahara.Nkuko tubisoma muli Kubara 18:24,Icyacumi cyari kigenewe gusa Ubwoko bw’Abalewi bo muli Israel,kubera ko Imana itabahaye amasambu.Bible isaba abakristu nyakuri gukora bakitunga,bakabifatanya n’umurimo wo kujya mu nzira bakabwiriza abantu ku buntu.Usanga abantu bagerageza kwigana Yesu n’Abigishwa be ari abayehova gusa.

    Niba yaraciye bugufi agasaba imbabazi ni kuki atababarirwa??ese kuba nibura yemera ko yakosheje akanabisabira imbabazi ndumva ari ikimenyetso cy’uko yahindutse.Rero Akwiye kubabarirwa cyane ko wumva itorero yasengeragamo ryari ryamubabariye,rero uwo umuyobozi nace inkoni izamba.

    Ese uwo mupasiteri we ntabyaha agira?yesu ubwe yaeivugiye ati: Utarakora icyaha Abe ariwe ubanza kumutera ibuye.

    Ese uwo mupasiteri we ntabyaha agira?yesu ubwe yaeivugiye ati: Utarakora icyaha Abe ariwe ubanza kumutera ibuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa