skol
fortebet

Mama Charlene yavuze uburyo Imana yamubwiye ko hari abayikorera bakajya no gutera ibiraka kwa Satani

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuvugabutumwa Mukeshimana Emertha uzwi cyane nka Mama Charlene wamenyekanye cyane kubera inyigisho akunda gutanga zirimo amagambo adasanzwe akunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko, yavuze uko Imana yigeze kumubwira ko hari abayikorera ariko bakaba bajya no gutera ibiraka kwa Satani.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR Nyakabanda, ashimangira ko Imana ikunze kumuganiriza ikamuhishurira ibintu bitandukanye.

Maman Charlene yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yari yavuze amagambo akomeye ndetse anasekeje ubwo yarimo yigisha, ibintu byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe batangira kumwikoma bavuga ko yarengereye abandi bavuga ko ntacyo bitwaye.

Icyo gihe yari yakoresheje amagambo agira ati “Wa musore we, ni iki kigutera kurara wipfumbase wizinze nk’ipine ry’imodoka, n’abana bahiye bari i Kigali, n’abana bakeye, n’ibyuki n’ibyuma bihari, ukarara wenyine, kandi harimo n’ab’ubuntu…."

Maman Charlene avuga ko gukoresha imvugo zidasanzwe ari inzira ye yo gushaka ko n’urubyiruko rwisange mu byigishwa bye.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Isimbi TV, Maman Charlene yavuze ko Imana imuganiriza mu buryo bunyuranye, yakohereza abahanuzi cyangwa bakivuganira.

Yavuze ko hari igihe Imana yamubwiye ko burya ngo hari abakozi bayo, bayikorera umunsi ku munsi ariko ugasanga hari n’igihe bajya gutera ibiraka kwa Satani. Yavuze ko kumenya ibi byatumye arushaho kumenya ko ababa ari mu nsengero atari ko bose baba bari kuri gahunda imwe.

Yagize ati “Imana yarambwiye iti hari abantu bankorera ariko bakajya no gutera ibiraka kwa Satani. Hari n’abakozi ba Satani ba nyabo bazwi baza gutera ibiraka mu nzu y’Imana. Njyewe ngira Imana inganiriza ikampa igisubizo cy’ikibazo cyose ngize mu mutima wanjye.”

Yasabye abakozi b’Imana gukorera Imana bakareka ibiraka byo kwa Satani kuko bishobora kuzababuza ingororano Imana yabateguriye.

Ibitekerezo

  • Kuki mudutesha umwanya mutubwira ibyabasazi.she is mad!!!.

    Ntamuntu ushobora gucyeza abami 2.
    Ntushobora kuba koko ukorera Imana nurangiza ngo ujye no gupagasa kwa Satani.Buriya uba ukorera umwe kuko abo bami bombi ntibakorana,uhitamo kimwe.Ushobora ahubwo wibeshya ko ukorera Imana kandi nyamara uri Intumwa ya Satani yiyitirira Imana nyamara yo ubwayo itakubara nandetse itakuzi ukaba utegereje rya Jambo umuntu wese atakwifuza kuzunva Imana izabwira bene abo rigira riti"Muhoshi munve imbere kuko ntigeze mbamenya"Ibyitwa imana nibyinshi mbere yuko tuvuga ko umuntu akorera imana nibyiza kumenya neza iyo mana akorera ariyo twe kuyitiranya n’Imana nyamana.Kuko ninda nayo n’imana kuri banyirayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa