skol
fortebet

’Yarakomeretse murangije mwongeramo ibikomere’Past. Rutayisire avuga kuri Gitwaza

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero ry’Abangirikani, Rev Dr Antoine Rutayisire yanenze abantu bibasiye Apôtre Dr Paul Gitwaza kuko yavuze ko mu Rwanda no muri Afurika nta muhanuzi umuruta avuga ko na we muri iyi Kigali mu bahanuzi yemera Gitwaza aza mub’imbere.

Sponsored Ad

Rev Dr Rutayisire avuga ko abantu benshi bavuze nabi Gitwaza batabanje kumva neza ubutumwa yabanje gutambutsa mbere yo gutangaza ko nta muhanuzi umuruta.

Ubutumwa Gitwaza yavuze bugateza ururondogoro bwagiraga buti: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Mbere yo gutangaza ariya magambo, Gitwaza yari yabanje gutambutsa ubutumwa bugaragaza igikomere yatewe na bamwe mu bayoboke ba Zion Temple birirwa biruka mu bandi bahanuzi ndetse bamwe bakanagirirayo akaga.

Nubwo benshi bavuze ko Gitwaza yagaragaje kwishyira hejuru bidakwiye umuhanuzi w’Imana ndetse bamwe bakandika byinshi bamwita umunyabinyoma, Rev Dr Rutayisire we ngo mu bahanuzi yemera mu Rwanda Gitwaza aza mub’imbere.

Avuga ko ibyo Gitwaza yavuze yabivugishijwe n’igikomere yatewe n’imyitwarire y’abayoboke be.

Ati: “Njyewe hari mwenedata umwe muri iyi minsi rwose mwaramwose mushyiraho umuriro mwinshi ndavuga nti iyo mubanza mukumva ubutumwa bwe bwose …yarakomeretse rwose murangije mwongeramo ibikomere. Nyamara uriya mwene data buriya mu bantu nemera muri uyu mujyi njyewe ndamwemera. Ni umukozi w’Imana pe! Kuko ibyo barega abandi n’ibyo bamubeshyera ntabyo akora…

……niba hari umukozi w’Imana uba muri uyu mujyi udakunda amafaranga ni Gitwaza. Njye nshobora kumutangira ubuhamya…niba hari umukozi w’Imana utajya mu tuntu tw’uducafu, twa tundi tw’inzangano Gitwaza abamo… niba hari umukozi w’Imana wuzura Umwuka njyewe nemera; Gitwaza aba mu b’imbere.”

Rutayisire akunze kunenga imyigishirize ya bamwe mu biyita abanuzi beze muri uyu Mujyi wa Kigali, ariko kuri iyi nshuro ahamije adashidikanya ko Paul Gitwaza amwemera nk’umuhanuzi w’ukuri.

Rutayisire avuga ko hari igihe umubwirizabutumwa akomereka agacikwa akavuga iby’igikomere cye ku ruhimbi nubwo ngo ubundi aba akwiye kugishyira Yesu akamwomora.

Ibitekerezo

  • Ndi Umuvuga-butumwa kimwe na Pastor Rutayisire Antoine,nubwo tutari mu IDINI rimwe.Birambabaje kubona Antoine avuga ngo "abantu babeshyera Gitwaza".Reka ntange ingero 2 zonyine z’ukuntu Gitwaza abeshya abantu,byerekana ko atari Intumwa y’Imana,nubwo abyiyita.Izo ngero,zizwi n’abantu bose,na Rutayisire arimo kuko byaciye kuli TVR.Urugero rwa mbere:Igihe twari mu matora ya president muli 2003,Gitwaza yabeshye abayoboke be ko Yozefu na Mariya bagiye I Bethlehem "gutora" (elections).Nyamara nkuko tubisoma muli Luka 2:5,bali bagiye "Kwibaruza" (Census).Urugero rwa 2:Muribuka umwaka ushize Gitwaza avuga ngo Ukwezi n’Izuba bigiye kuba amaraso.Nyamara ntabyabaye.Abayoboke be bajye bamuha amafaranga yirire gusa.Ibyerekeye kuba Intumwa n’Umuhanuzi w’Imana,he must forget.Gitwaza ni umwe muli Pastors benshi cyane badusebya kubera inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa