skol
fortebet

Ubugereki na Espagne byanze ubusabe bwa Ukraine bw’ubwirinzi bwa Patriot

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubugereki bwanze gukorera ku gitutu cy’inshuti zabwo z’i Burayi cyo gufasha Ukraine mu kongerera imbaraga ubwirinzi bwayo bw’ibitero byo mu kirere, buvuga ko na bwo bucyeneye ubwo bwirinzi.

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabye ubundi bwirinzi nibura burindwi bwa misile bwo mu bwoko bwa Patriot cyangwa ubundi bwirinzi nk’ubwo bwo kurinda imijyi ya Ukraine n’ingomero z’amashanyarazi zayo ngo bitibasirwa n’igitero cy’Uburusiya.

Ariko Ubugereki bwavuze ko budashobora butanga ubwirinzi na bumwe bwabwo bwa Patriot cyangwa ubwo mu bwoko bwa S-300.

Amakuru avuga ko Espagne izaha Ukraine misile nke za Patriot ariko ko itazayiha ubwirinzi bwuzuye bw’izo misile.

Espagne n’Ubugereki byokejwe igitutu ngo bifashe Ukraine, igitutu cyavuye mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN) no mu nshuti z’ibyo bihugu zo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), kubera ibitero ku mijyi ifite intege nke ya Ukraine, irimo n’umujyi wa Chernihiv n’ingomero z’amashanyari mu mujyi wa Kharkiv no hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Ukraine ifite gusa ubwirinzi bucye bwa Patriot bwo kunganira ubundi bwirinzi bwa misile yahawe n’uburengerazuba bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, no mu bubiko ikaba ifite misile zirasirwa ku butaka zo guhanura indege, misile zizwi nka SAM, zo mu gihe cy’ubutegetsi bwa gisoviyeti, zirimo nka misile za S-300.

Ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Patriot ni bwo bwa mbere bushoboye cyane kandi buhenze cyane Ukraine ifite.

Ku wa gatanu, Perezida Zelensky yavuze ko kugeza ubu muri uyu mwaka indege z’intambara z’Uburusiya zibasiye Ukraine n’ibisasu "biyoborwa byo mu kirere" birenga 9,000, kandi ko Ukraine icyeneye gushobora guhanura indege z’Uburusiya.

Mu nama y’ibihugu byo muri OTAN n’ibifatanya na Ukraine, yagize ati: "Ducyeneye byihutirwa ubwirinzi bwiza kurushaho. Na misile zo gutuma [ubwo bwirinzi] burokora ubuzima aka kanya."

Ubudage busanzwe bwarasezeranyije guha Ukraine ubundi bwirinzi bwa Patriot.

Ku wa gatanu, Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yatangaje gahunda ya miliyari 6 z’amadolari ijyanye n’intwaro, izaba irimo uburyo bwo gufata za misile bwa Patriot n’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa NASAM (National Advanced Surface-to-Air Missile System) n’ubwirinzi bw’ikirere.

Umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yumvikanishije ko inshuti za Ukraine zitarahiya imfashanyo zayisezeranyije. Muri iki cyumweru, umukuru w’ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell, yagize ati: "Za Patriot ziri mu mirwa mikuru. Kandi iyo mirwa mikuru ni yo gufata ibyemezo bireba."

Ubwirinzi bw’ikirere bwa Patriot bugura angahe?
By’umwihariko, Ubugereki bufite mu bubiko za Patriot na za S-300. Ariko Minisitiri w’intebe w’Ubugereki Kyriakos Mitsotakis yavuze ko nta na bumwe muri ubwo bwirinzi yaha Ukraine. Yabwiye televiziyo Skai TV yo mu Bugereki ati:

"Twarabisobanuye impamvu tudashobora kubikora."

Yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bw’igihugu cye ari "ubwirinzi bw’ingenzi cyane mu kurinda ikirere cy’Ubugereki".

Ubugereki busanzwe bwarahaye Ukraine intwaro n’amasasu ariko burimo kwitondera kuba bushobora gutakaza na bumwe mu bushobozi bwabwo bwo kuburizamo ibitero byo mu kirere kubera ko hashobora kuzabaho gukozanyaho hagati yabwo n’umuturanyi wabwo Turukiya, nubwo umubano hagati y’ibyo bihugu byombi ubu muri rusange umeze neza.

Igisirikare cya Espagne gifite ubwirinzi butatu bwa Patriot, ariko kivuga ko kibucyeneye kandi ko cyaha gusa Ukraine "umubare muto cyane" wa misile za Patriot kuko mu bubiko harimo nkeya, nkuko bivugwa n’abahaye amakuru ikinyamakuru El País cyo muri Espagne.

Buri bwirinzi bwa Patriot bugura arenga miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, naho buri misile imwe yo muri ubwo bwirinzi igura miliyoni hafi 4 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 5Frw).

Kubura amahitamo gukomeje kubaho ku bakuru b’ingabo ba Ukraine, ni ukumenya ahantu ho gushyira ubwo bwirinzi bwa misile, hafi y’imijyi ifite intege nke ya Ukraine cyangwa hafi y’umurongo w’imbere ku rugamba aho Uburusiya burimo gutera intambwe cyane.

Ibyo Uburusiya bwagezeho mu gihe cya vuba aha gishize byaranzwe no gukoresha cyane ingufu zo mu kirere. Indege z’intambara z’Uburusiya zo mu bwoko bwa Su-34 zikomeje kurasa ibisasu bihamya aho byoherejwe ku basirikare ba Ukraine.

Ntituzi aho Ukraine izashyira ubwirinzi bwayo bwa SAM, ariko kugabanya inkeke ikomeje kwiyongera yo mu kirere y’Uburusiya bishobora gutuma ubwo bwirinzi bwa misile bwibanda ku murongo w’imbere ku rugamba wo mu burasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa