skol
fortebet

Abayoboke ba ADEPR mu Burengerazuba basabye RGB kweguza Pasiteri Ndayizeye

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba, barasaba ko Umuvugizi Mukuru w’iryo torero, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yeguzwa ku buyobozi bwa ADEPR.

Sponsored Ad

Aba bakirisito bashinje Pasiteri Ndayizeye ibyaha n’amakosa menshi birimo guhombya itorero,itonesha,ivangura,n’ibindi.

Inyandiko bashyize hanze igira iti “Tubandikiye iyi baruwa tubasaba ko mwadufasha ku bw’inyungu z’abakirisitu b’itorero rya ADEPR by’umwihariko,no ku bw’inyungu z’abanyarwanda muri rusange,Ndayizeye Isaie agakurwa ku buyobozi.

Ibyo turabisaba dushingiye ku byaha n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga kandi bikaba binyuranye n’amahame y’Itorero ryacu, ndetse bikaba binahabanye n’indangagaciro za Ndumunyarwanda”.

Ibindi bashingiraho basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yeguzwa; ni ukujya ku buyobozi binyuranyije n’amabwirizaya ADEPR,Kwimikwa na AKIAMUKA atariko biteganyijwe, kwirukana abapasitori n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse,Kwinjiza mu itorero ubutinganyi ritabwemera, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.

Aba bakirisitu bashinja Pasiteri Ndayizeye gushora Itorero mu manza kandi agahora atsindwa.

Bati “Urugero, mu bantu basaga 900 bamureze, babiri bamaze gutsindira 200,000,000 FRW”.

Umuyobozi akaba n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye,ntacyo aravuga kuri iyi baruwa.

Aba kandi bamenyesheje izindi nzego zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa