skol
fortebet

I ’Betelehemu nta munezero uharangwa – nta Père Noël, nta birori’

Yanditswe: Monday 25, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

I Bethlehem ibintu ntibikimeze uko byari bimeze.

Kwizihiza Noheli byahagaritswe uyu mwaka, mu gihe ibihumbi n’ibihumbagiza by’abagenzi n’abajya gusenga bavuye mu hirya no hino ku isi buzuraga mu kibuga cyitiriwe Ubwato bw’amavuko ya Yezu/Yesu (Manger Square) nta n’umwe ahari.

Sponsored Ad

"Umujyi urijimye, nta munezero, nta bana, nta Père Noël/Santa. Uyu mwaka nta birori", biravugwa na Madeleine, umugore uba i Betelehemu/Bethlehem,Umujyi uri mu karere ka Cisjordanie/ West Bank kigaruriwe n’Abayahudi, muri Palestina.

Cya giti kabuhariwe cya Noheli cyagenewe kwizihiza Noheli, kizwi nka Sapin de Noël/Christmas tree, mu bisanzwe wasangaga hagati muri iki kibuga, nta kiriho. Nta ndirimbo za Noheli zihari, nta twa tuzu tugurishirizwamo ibirango bya Noheli.

Ahubwo, igishushanyo cyerekana akana Yezu/Yesu kavutse gikikijwe n’ibibuye n’intsinga, ni cyo cyashizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka abana bo muri Gaza.

Mu rusengero rw’Ivuka (Nativity Church), nta muntu n’umwe urimo, ibintu bidasanzwe, Padiri Eissa Thaldjiya yavuze ko umujyi we usa n’aho utakibaho.

Ati: "Maze imyaka 12 ndi umupadiri kuri uru rusengero. Navukiye i Betelehemu, sinari bwigere mbona ibintu nk’ibi –no mu gihe cya kiza Covid ibintu ntibyari bimeze uku.

"Dufite benewacu na bashiki bacu muri Gaza – iki nicyo gituma bigorana kwizihiza…ariko ni byiza ko duhurira hamwe mu masengesho”.

Benshi mu batuye Gaza bavuga ko iyi Noheli ibabaje kuko batayizihije kubera intambara Isiraheli yagabye ku mutwe wa Hamas muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa