skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida wa Pologne yapfukamiye Imana i Kibeho

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka ya Kibeho, Perezida w’igihugu yasuye ingoro ya Nyina wa Jambo, asengera aha hantu hatagatifu. Yapfukamiye Imana na Bikira Mariya wahatoranyije.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Gashyantare 2024,Perezida Andrzej Duda wa Pologne yasuye ubutaka butagatifu I Kibeho,hamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka Butagatifu bubarizwamo, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yanakiriwe kandi n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda barimo Antoine Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Kibeho yasuwe na Perezida Andrzej Duda ni kamwe mu duce tuzwi cyane ku Isi muri Kiliziya Gatolika bitewe n’amabonerwa ya Bikira Mariya bareye muri aka gace.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Ibi bituma buri mwaka ubu butaka bwakira ababarirwa mu bihumbi bahakorera Ingendo nyobokamana.

Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda, basuye kandi Ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Iri shuri ryashinzwe n’umubikira w’Umufransisikani Elizabeth Czacka wo muri Pologne mu 2006.



AMAFOTO:PACIS TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa