skol
fortebet

Itorero Umuriro wa Penetekote ryafunzwe by’agateganyo

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo,bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.

Sponsored Ad

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ni uko iri torero rimaze iminsi mu bibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe bagendera ku myemerere bishakiye.

Umwe mu bayoboke b’iri torero yabwiye UMUSEKE ati “Bahafunze, urebye ni impamvu zigendanye n’amakimbirane arimo, ariko kubera ko ubuyobozi butari hejuru ya RGB, bashatse icyagenderwaho cyo kuhafunga, babona hari ibyo tutujuje, barahafunga.”

Avuga ko basabwe gukemura ibyo batujuje kugira ngo bemererwe gusenga n’izindi gahunda z’itorero.

Ati “Ntabwo tuzi igihe bahafungiye. Batubwiye ngo tuzabanze dukemure ibyo dusabwa.”

Uyu avuga ko ubuyobozi bwakoze ubugenzuzi busanga butujuje ibisabwa bijyanye n’ubwiherero ndetse n’inzira igenewe abafite ubumuga.

Avuga ko hari uruhande ruvuga ko rushaka kuryamira urundi rushingiye ku myemerere.

Atanga urugero rw’abatarikingije urukingo rwa COVID-19 rufata abikingije nk’abashatse kwigomeka ku itorero.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko iri torero riherereyemo bwemeje ko bwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote by’agateganyo.

Ubuyobozi buvuga ko ari igikorwa cyabaye muri gahunda zo kugenzura ibikorwa by’amadini n’amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yatangaje ko harebwe ku bintu byinshi birimo n’icy’uko rwemerewe gukora.

Amakuru avuga kandi ko ikindi cyatumye Itorero Umuriro wa Pentekote rifungwa, harimo kuba ritubahiriza amabwiriza yo kugenzura amajwi y’ibyuma asohoka mu rusengero.

Hafunzwe kandi n’urusengero rwa ADEPR Bibare narwo ruri muri Kimironko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa