skol
fortebet

Jose Mourinho yahishuye impamvu atajya kureba imikino ya Chelsea

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko impamvu yumva adashobora kwitabira imikino ku kibuga cya Chelsea, Stamford Bridge ari uko iyo abantu bamubonye bamubaza niba azayigarukamo.

Sponsored Ad

Mourinho niwe mutoza wakoze amateka akomeye kurusha abandi mu ikipe ya Chelsea,kuko yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League, ibikombe bitatu bya League cup ndetse na FA Cup.

Yavuze ko atakwerekeza kuri iki kibuga kureba umupira kubera ko abantu bamubaza niba azongera kugaruka kuyitoza kandi iki kibazo kimubangamira.

Uyu mutoza w’imyaka 65 ntabwo yumva ko ashobora kwitabira imikino kui iki kibuga yakoreyeho amateka nubwo kukivaho ujya iwe ari iminota ibiri gusa.

Aganira na A Bola, Mourinho yagize ati: "Nahoze nitandukanya n’imyitwarire itari iya kinyamwuga.

I London aho ntuye,n’iminota ibiri uvuye kuri stade ya Chelsea, uri iwanjye ushobora kumva abantu bishimira igitego cyangwa n’imyigaragambyo y’abantu.

Umunsi stade yatangiye kuririmba izina ryanjye, nahagaritse kujya mu mupira w’amaguru. Ngomba kujya ku zindi stade.

Bifata iminota 20-30 kuva mu rugo rwanjye [rundi] kugera kuri stade ya Benfica, Luz. Nagiye ku mikino ibiri cyangwa itatu.

Batangiye kubaza ibibazo nka [uzaba umutoza] kandi sinzongera kujyayo.

"Bangije ubuzima bwanjye kubera ibyo bibazo."

Mu byiciro bibiri bitandukanye Mourinho yatojemo Chelsea, yagiye atandukana nayo yirukanwe muri 2007 na 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa