skol
fortebet

Ibyo wamenya ku mukobwa wigaruriye umutima wa Marcus Rashford

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United, Marcus Rashford ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’ikimero witwa Erica Correa wamenyekanye cyane mu mideli.

Sponsored Ad

Marcus Rashford ukinira ikipe y’ubukombe ku mugabane w’i Burayi Manchester United ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa wamenyekanye cyane mu kumurika imideli, Erica Correa, iby’urukundo rwabo rwahamijwe n’umwe mu nshuti z’uwo mukinnyi.

"The Sun" yanditse ko Rashford w’imyaka 26 yagaragaye asangira n’ Umunya Colombia, Erica Correa w’imyaka 29 ahazwi nka Blvd Manchester mu Bwongereza, bagaragaye bicaye mu myanya y’icyubahiro y’ako kabari. Aba bombi bagaragaye basohoka muri iyo nyubako bafatanye agatoki ku kandi.

Uwahaye amakuru "The Sun" yavuze ko Rashford yafatiwe mu kamashu k’urukundo rw’uwo munyamidelikazi, Erica Correa, kuko asigaye amwitaho mu buryo bidasanzwe ashaka ko basohokana ndetse ngo banasangire. Uyu mukobwa kandi ari kwibagiza ibihe bibi Marcus Rashford yaciyemo byo gutandukana na Lucia Loi.

Erica Correa ufite inkomoko muri Colombia, yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kumurika imideli. Ni umurimo wamwambukije imigabane utuma aba mu gihugu cy’Ubuhinde, aba kandi mu Bugereki, MU Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Marcus Rashford wigaruriwe na Erica, akaba atarahiriwe n’umwaka w’imikino 2023/24 mu ikipe ya Manchester United arigushaka gukomeza gukora cyane kugira ngo azahamagarwe mu ikipe y’igihugu cye cy’Ubwongereza mu mikino ya nyuma ya Euros izaba mu ntangiriro z’Impeshyi y’uyu mwaka.

Umunyamidelikazi Erica Correa, uri mu rukundo na Marcus Rashford, (photo; The Sun)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa