skol
fortebet

Ukraine yaburiye ko hashobora kuba intambara ya gatatu y’isi yose

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Ukraine yabwiye BBC ko hazaba "intambara ya gatatu y’isi" niba Ukraine itsinzwe n’Uburusiya mu ntambara barimo kurwana, ashishikariza inteko ishingamategeko y’Amerika kwemeza umushinga w’itegeko ujyanye n’imfashanyo igenewe amahanga umaze igihe warahagaze.

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe Denys Shmyhal yavuze ko afite "icyizere kivanzemo kwigengesera" cyuko abadepite b’Amerika bazemeza iyo ngamba yateje impaka zikomeye, ikubiyemo na miliyari 61 z’amadolari y’Amerika zigenewe Ukraine.

Inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, yitezwe gutora ku wa gatandatu kuri uwo mushinga w’itegeko ujyanye n’iyo mfashanyo.

Uwo mushinga unateganya inkunga igenewe Israel n’akarere k’inyanja y’Ubuhinde na Pasifika.

Avugana na BBC i Washington muri Amerika ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe Shmyhal yavuze ko imfashanyo y’Amerika yo mu rwego rw’umutekano kuri Ukraine icyenewe cyane, ati:

"Ducyeneye aya mafaranga ejo hashize, ntituyacyeneye ejo hazaza, ntituyacyeneye uyu munsi."

Yongeyeho ati: "Nitutarinda... Ukraine izafatwa.

"Rero uburyo buriho ubu bw’umutekano w’isi buzasenywa... kandi isi yose bizayisaba gushaka... uburyo bushya bw’umutekano.

"Cyangwa [bitabaye ibyo], hazabaho intambara nyinshi, intambara nyinshi nk’izo, kandi amaherezo, bishobora kugeza ku ntambara ya gatatu y’isi."

Ubu si ubwa mbere Ukraine iburiye mu buryo buteye ubwoba ivuga ku ngaruka zabaho igihe yaba itsinzwe intambara irwana n’Uburusiya.

Mu mwaka ushize, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko mu gihe Uburusiya bwatsinda intambara, bushobora gukurikizaho gutera Pologne, bikaba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi.

Ariko abategetsi bo mu Burusiya bapfobeje amagambo nk’ayo bavuga ko ari uburyo bw’uburengerazuba bwo gutera ubwoba.

Mu kwezi gushize, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yapfobeje kumvikanisha ko Uburusiya hari igihe bushobora kuzatera Uburayi bw’uburasirazuba, avuga ko ibyo "ntibifite ishingiro na gato".

Uburusiya ntiburigera na rimwe butera igihugu cyo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN), urimo na Pologne. Amasezerano yo gutabarana ya OTAN asobanura ko igitero kuri kimwe mu bihugu biyigize, kiba ari igitero ku bihugu binyamuryango byose.

Muri icyo kiganiro cyo ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe Shmyhal yabajijwe ku biherutse kuvugwa na Michael McCaul, Depite wo mu ishyaka ry’abarepubulikani ukuriye itsinda ry’ububanyi n’amahanga mu nteko y’Amerika, umutwe w’abadepite, wavuze ko abo mu ishyaka rye barimo "kwanduzwa" n’icengezamatwara ry’Uburusiya.

Shmyhal yagize ati: "Dukwiye gusobanukirwa ko amakuru atari ukuri agamije kuyobya ku bushake hamwe n’icengezamatwara arimo kugira ingaruka ku bantu benshi hano muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika], ku bantu benshi mu Bumwe bw’Uburayi, nkuko bimeze muri Ukraine."

Hashize amezi bamwe mu bo mu ishyaka ry’abarepubulikani barabujije ko hashobora gutangwa indi mfashanyo kuri Ukraine.

Bamwe muri abo badepite banze ko imfashanyo ya za miliyari zibarirwa muri za mirongo yakoherezwa mu mahanga, mbere yuko habanza kwemezwa imfashanyo igenewe umutekano ku mupaka w’Amerika na Mexique.

Abo bakomeye cyane ku bya kera (badashaka impinduka) bo mu barepubulikani, banapfobeje ibyumvikanishijwe byuko bashobora kuba babeshywa n’Uburusiya, bavuga ko uko ari ukubaharabika.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko azashyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko ako kanya ukimara kwemezwa n’inteko ishingamategeko, mu rwego rwo "guha ubutumwa amahanga: Twifatanyije n’inshuti zacu".

Ukraine ishingira cyane ku mfashanyo y’intwaro ihabwa n’Amerika n’uburengerazuba kugira ngo ishobore gukomeza kurwana n’Uburusiya, buyirusha abasirikare benshi ndetse bufite ibisasu bihagije by’intwaro za rutura.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa