skol
fortebet

CNLG yatangaje impinduka nshya zakozwe mu mihango yo gutangiza no gusoza icyumweru cyo #Kwibuka26

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje ko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu turere cyari giteganyijwe kwitabirwa n’itsinda rito n’icyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari kuzabera ku Rwibutso rwa Rebero, bitakibaye.

Sponsored Ad

Mu itangazo iyi komisiyo yashyize hanze kuri uyu wa 03 Mata 2020,yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo COVID-19, imihango yo gutangiza iminsi irindwi y’icyunamo mu turere yagombaga gukorwa n’itsinda rito ry’abayobozi muri two itakibaye.

Indi mpinduka yabaye n’uko igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kuwa 13 Mata 2020 ku Rwibutso rwa jenoside rwa Rebero ruherereye mu karere ka Kicukiro,kitakibaye.

CNLG ivuga ko abaturage bazakora ibikorwa byo kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru, bakurikira umuhango nyamukuru wo gutangiza icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Kuwa 29 Werurwe 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène,yasobanuye birambuye uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuroya 26 bizakorwa muri ibi bihe bidasanzwe abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo kubera Coronavirus.

Yagize ati “ Icya mbere nababwira nuko igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeyeho, niyo mpamvu Kwibuka 26 bizakorwa ariko abanyarwanda bazibuka hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo kitwugarije.

Abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure. Hari ibikorwa byahagaritswe kubera ibihe bidasanzwe turimo.

Nta biganiro bizatangwa mu midugudu no mu bigo bya Leta n’abikorera nkuko byari bisanzwe.

Urugendo rwo Kwibuka ruba tariki 7 Mata buri mwaka ntiruzaba kimwe n’umugoroba wo kwibuka wakorwaga tariki ya 7 Mata n’ahandi hose wakorwaga ku yandi matariki.

Kwibukira ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu nkuko byari bisanzwe bikorwa mu gihe gisanzwe cyo kwibuka birahagaritswe kugeza igihe cyose amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus atarahinduka.

Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’Ubuzima cyangwa guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa kuri numero 114.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko uyu mwaka batekereje guha umwanya wihariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ku isi hakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo bahumurizanye, bakomezanye, baganire ndetse n’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bashobore kubaba hafi no kubatera imbaraga muri ibi bihe bazaba badashobora guhura ngo bafatanye kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa