skol
fortebet

Dukomeze kwigisha abakiri bato agaciro k’ubumuntu-Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, ubwo hibukwaga imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abakiri bato barushaho kwigishwa umuco w’ubumuntu kumenya agaciro k’undi no guhora duharanira ko impinduka nziza.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba hari imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi koko wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho

Yagize ati "Mu gihe twibuka imiryango yazimye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tuzirakane ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko jenoside ari umugambi ugamije kurimbura burundu abantu bafite icyo bahuriyeho.

Dukomeze kwigisha abato babyiruka umuco w’Ubumuntu, kumenya agaciro k’undi , kwanga ikibi no guhora duharanira impinduka nziza kuko twabonye ko bishoboka."

Imibare y’agateganyo igaragaza ko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari 15.593, yari igizwe n’abantu 68.871.

Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371, na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yabwiye IGIHE ko hari impamvu zikomeye zituma imiryango myinshi yazimye ari iyo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.

Ati “Iya mbere ni tumwe mu turere twari dufite umubare munini w’Abatutsi, icya kabiri ni uko Jenoside yahamaze igihe kinini cyane, ingabo za FPR zahageze zitinze bitewe n’uko abazungu baje muri Operation Turquoise y’Abafaransa, noneho abajenosideri babona umwanya wo gukomeza kwica muri izo perefegitura Abarafansa bari barimo.”

Izo zari perefegitura za Gikongoro (Nyamagabe y’ubu), Kibuye (Karongi) na Cyangugu. Ni n’ahantu ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera kandi mu buryo buremereye, kubera imbaraga ishyaka rya Parmehutu ryahashyize.

Mu 1959 na 1963 ngo nizo perefegitura zishwemo Abatutsi benshi, cyane cyane muri Gikongoro hishwe abarenga ibihumbi 25 mu byumweru bibiri.

IMIBARE Y’AGATEGANYO Y’IMIRYANGO YAZIMYE IMAZE KUMENYEKANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa