skol
fortebet

Kirehe: Gisimba yariye imitima y’ abatutsi ashyira amaraso yabo mu muvure ngo ahinduke amata

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Gisimba wo mu karere Kirehe avugwaho kuba muri Jenoside yaragaraje ubugome n’ ubujiji budasanzwe kubera ibyo yakoreraga abatutsi

Gasasira Janvier warokokeye muri aka karere yabivuze ubwo abagize umuryango w’abanyeshuri barangije Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Gicurasi 2018 ,abanyeshuri barangije Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe umurenge wa Nyarubuye aho iki gikorwa cyatangijwe n’ urugendo rwo kwibuka imiryango yazimye [umuryango wabuze ababyeyi bose ndetse n’abana babo ] bose bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa Akarere ka Kirehe ndetse na Ngoma

Mu rugendo rwo kwibuka Gasasira Janvier yasangije abari aho amateka y’ urwibutso rwa Nyarubuye


Yavuze ko umugabo witwaga Gasimba yamenyekanye kubera ubunyamaswa yicanye abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya kuko yo ngo yafashe abatutsi ikabakuramo imitima n’imyijima akayotsa akayirya avuga ko ngo bari barayibwiye ko uriye izo nyama z’Abatutsi arama.

Nyuma yo kica Abatutsi no kubarya ngo Gasimba yahungiye muri Tanzania, avuyeyo yitegereje hahandi yakoreye bya bindi amera nka Yuda uvugwa muri Bibiliya ahita yiyahura. Yakomeje avuga ko abicanyi bakoze ibishoboka ngo babamare bageraho bafata urusenda bakarusya, barangiza bakarunyanyagiza mu mibiri yabo ngo utarapfa neza akorore bamubone Gasasira yakomeje avuga ko kuri ubu amabuye batyajeho imihoro yo kubicisha n’amasekuru basekuriragamo urusenda kuri ubu byose biri mu rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe mu cyahoze ari Komine ya Kibungo.

Yakomeje avuga ko abatutsi bashinyaguriwe kugera ubwo bazanye imivure bategamo amaraso ngo barebe ko yahinduka amata gusa biba iby’ imfabusa .Magingo aya urwibutso rwa Nyarubuye rurimo imibiri y’abazize jenoside 58 524. Bitewe na jenoside yakorewe abatutsi I Nyarubuye uru rwibutso rushobora kuzajya muzicungwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Nyuma yo kubwirwa amateka yaranze urwibutso rwa Nyarubuye hakurikiyeho umuhango wo guha icyubahiro imiryango yazimye muri Mata 1994 ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyarubuye bashyinguyemo.





Perezida wa GAERG Olivier Camarade Mazimpaka yabwiye abari aho ko igikorwa cyo kwibuka abazimye ari igihango umuntu agirana n’ abe bishwe atabisabwe adateguriwe umunsi ,udatumiwe ndetse atagombeye indi [Logistic] iyariyo yose .

Yagize ati “ Turibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye kuko kwibuka bidahagarara ndetse twe uyu munsi twakoze muri rusange , iki ni igikorwa kiba ngarukamwaka aho tumaze aho twibuka imiryango yazimye aho umuryango wose wishwe ugashira gusa ‘ntukazime twararokotse’ kandi umugambi wa Jenoside yari ishusho igaragaza icyari kigambiriwe ,kwari ukugirango twese dutsembwe gusa umugambi wayo ntiwakunze niyo mpamvu turi hano twibuka abacu bazimye ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe abatutsi."

Yasoje ashimira Inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu ndetse ahumuriza abantu bose babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi ko batari bonyine ndetse asaba urubyiruko guteza imbere igihugu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri.



Senderi ni umwe mu bahanzi nyarwanda watanze ubutumwa bw’ ihumure abinyujije mu ndirimbo ye irimo amagambo agira ati " Turwanye Jenoside n’ingengabitekerezo "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa