skol
fortebet

Ibyaranze tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO Kicukiro

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

Ku itariki ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bwakomeje gufata umurego mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni na wo munsi ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.

Sponsored Ad

Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

Uyu munsi ni wo Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500.

Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.

Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cy’imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwo mu Budage.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z’Abatutsi na ho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

Mu bindi byaranze iyi tariki ni uko Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero.

Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-Perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, n’uko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

Hagati y’itariki 11-16/04/1994, nibwo abatutsi barenga 35,000 biciwe muri Rukumberi ndetse no mu nkengero zaho.

Kuri uwo munsi, Interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo, na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo b’abahutu nabo barishwe. Nyuma y’icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zafashe ako gace zirukana Interahamwe n’anbandi bicanyi.

Impunzi z’abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, zishwe n’Interahamwe. Ni wo munsi kandi impunzi nyinshi z’abatutsi zageze ku Kiliziya ya Nyamata harimo n’izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI i Nyamata.

Kuri iyo tariki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w’ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.

Mu Murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu Murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy’umupira, hiciwe Abatutsi. Iyi mirenge ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo magingo aya.

Ikindi kandi Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

Impunzi z’Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zakirwa na Padiri Pierre Ngoga.

Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.

Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n’i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

Ibindi byaranze iyi tariki

· Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.
· Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
· Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).

· Hishwe Abatutsi b’i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika
· Hishwe Abatutsi b’ i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange
· Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa