skol
fortebet

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahuriweho na The Ben, Masamba, Mecky, Tonzi, Phiona, Didier, Bahati na Aaron Nitunga yasohotse

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahuriyeho n’abahanzi The Ben, Masamba, Mecky, Tonzi, Phiona, Didier, Bahati na Aaron Nitunga yasohotse aho buri wese afitemo ubutumwa bujyane no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gushimangira inzira yo kwiyubaka igihugu cyateye.

Sponsored Ad

Mecky Kayiranga Melchiore uhagarariye itsinda ryasohoye iyi ndirimbo avuga ko ari iy’Abanyarwanda, ni indirimbo ivuga ko u Rwanda rwavuye ahabi ariko rukaba ari ikitegererezo, ngo kubera ko abana barwo babaye nka ya mashami yashibutse ku giti cy’umuzabibu akera imbuto amagana.

Mecky avuga ko hatitawe ku bicantege cyangwa ibigoye bihari buri munyarwanda uriho uyu munsi yarakwiye kusa ikivi, yarakwiye guharanira ko Jenoside itazongera, gukunda u Rwanda n’abarutuye bikaba intego.

Mu itangazo basohoye rishyira hanze iyi ndirimbo, bavuga ko bashimira byimazeyo imiyoborere ya Perezida Kagame yazamuye u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kandi ko iyi ndirimbo bayituye abanyarwanda bose cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Mu gihe iyi indirimbo yamaze gusohoka abayiririmbye bagize ubutumwa
batanga n’uko bayiyumvamo nk’uko tubikesha itangazo basohoye:

The Ben

The Ben ni umuhanzi wamamaye hano mu Rwanda ukunzwe n’abatari bake ariko kuri ubu akaba aba muri Amerika , avuga ko “Kwibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 bivuze ibintu 5 kuri we : « (1) Amateka (2) Kwiyubaka (3)Iterambere (4) Kubaho (5) Kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide n’inzangano”.

Ati : « mu ndirimbo “ Dusohoze ikivi”, “ndahumuriza u Rwanda ngira nti : Humura ntacyo uzaba nubwo hakiri abashaka gukoza inkoni mu

Mbabazi Phiona

Mbabazi Phiona ni umuhanzi uzwi mu Rwanda nawe ” ati : “ tugomba guhora twibuka abishwe urubozo bazira akarengane. Bishwe urw’agashinyaguro twe turarokoka. Muribo harimo inshuti zacu, abavandimwe ndetse na bene wacu. Ikivi cyabo tugomba kucyusa” Muri jenoside yakorewe abatutsi haguyemo ababyeyi benshi, bamwe bicwa bahetse, bandi bicanwa n’incuke.

Ati: “Ndashimangira kubibuka kuko tubibagiwe twaba twiyibagiwe. Jye nawe dukomeze twibuke abana b’uRwanda umwanzi yatesheje ubuzima. Hanyuma twibuke tuniyubaka kuko Imana idushyigikiye muri byose”.

Ntwali Didier

Ntwali Didier akaba na Producer , ati “nanjye reka mfate umwanya umuntu wese mushimire ku kwitanga kwe, ibi bigaragaza ko buri wese yateye intambwe yo kumva ko ibyabaye mu Rwanda na jenoside yakorewe abatutsi idakwiye kongera kubaho ukundi . By’umwihariko amagambo naririmbye nti “tuzirikane abavandimwe bacu jenoside yakorewe abatutsi yatumazeho imiryango ”.

Mbiririmba numvaga ndikubyumva cyane kuko byangezeho mbirebesha amaso yange rero numvaga ibyo ndirimba mbyumva cyane”.

Ashimangira ko ibikomere bya Jenoside bidakira, akongeraho ati: “Ariko reka twibuke twiyubaka twuse ikivi cy’abana b’u Rwanda bishwe. Ndangije nsaba Imana ngo idukomeze kandi idusigasire mu biganza byayo nk’Abanyarwanda”.

Bahati Alphonse

Bahati Alphonse yungamo ati : “Twese hamwe dukomeze twibuke abacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi ariko cyane dukoreshe imbaraga zacu zose tunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi mu rwatubyaye.

Rwanda gihugu cyacu komera kandi ukomerane nabawe byumwihariko abashegeshwe no kubura Ababyeyi Abavandimwe ninshuti muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nshimye cyane abagize iki igitekerezo cyokuduhuriza hamwe ngo dufatanye guhumuriza no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mwagigize neza.

Tonzi

Tonzi “Ubutumwa ni uko twakomeza kwibuka twiyubaka, kandi duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, jenocide against the Tutsi never again”.

Masamba Intore

“DUSOHOZE IKIVI” ni indirimbo y’u Rwanda. Masamba Intore aranguruye Ijwi agira ari « va mu icuraburindi ryazanywe n’abakwangwa urwanye abazapfobya genocide yakubayeho ».

Aime Uwimana

Aime Uwimana ati: “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, twamagane n’igisa nayo cyose. Never again. Imana ikomeze abacitse ku icumu ikomeze yubake Urwanda n’abanyatwanda iduhe ibitekerezo bizima n’urukundo nyarwo”.

Aaron Nitunga

Producer Aaron Nitunga ati: ” Imana ishimwe kandi ihe umugisha abazusa ikivi cy’urukundo rw’abacu bazize JenoSide yakorewe Abatutsi badusigiye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa