skol
fortebet

Ubuhamya bw’ umukecuru uvuga ko yabonye Interahamwe zirya Abatutsi

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba.
Mukankusi Henriette yabwiye Umuseke ko icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo Interahamwe zatangiye kurya imitima y’abantu n’ibindi bice by’imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri Bariyeri yari ahitwa (...)

Sponsored Ad

Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba.

Mukankusi Henriette yabwiye Umuseke ko icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo Interahamwe zatangiye kurya imitima y’abantu n’ibindi bice by’imibiri y’Abatutsi bicirwaga kuri Bariyeri yari ahitwa kwa Mvuningoma ari naho ayo mahano yaberega.

Uyu mukecuru avuga ko uwo munsi yumvise isi umurangiriyeho nyuma yo kubona abantu batangiye kurya abandi.

Avuga ko habayeho ubwoba bwinshi nyuma yo kubona Interahamwe zifashwa na Jandarumori (Gents d’arme) bayobowe n’uwitwa Manishimwe wabahaga n’ibikoresho biromo amahiri bitaga “Ntampongano y’umwanzi” n’imihoro.

Interahamwe zari zifite umutima wa kinyamaswa kuko ngo zari zatangiye kujya zambura Abatutsi zamaze kwica imyenda yabo zakajya kuyigurisha muri Congo.
Mukankusi atuye mu nzu iri imbere ya bariyeri yitwaga Brigade GAkinjiro ahazwi nko Mu Gatandara, yahahawe n’ubuyobozi kuko ngo aho yari atuye yaterwagwa n’abantu yashinje mu gihe cya Gacaca.

Yashyize amabati kuri iyo nzu yahawe, ahabanamo n’abana batatu.
Ubu ngo abayeho mu mahoro kuko abamwiciye abantu bamwe bamusabye imbabazi, nubwo hari abasubiye muri Congo ariko ashima ibyakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Avuga ko yifuza ko Leta yamwibuka ikamwubakira ndetse akaba yakorozwa inka kuko ngo nta bundi bushobozi afite, ngo n’amabati yabashije gushyira kuri iyo nzu, iri ahamwibutsa amateka mabi yabonye, ngo yari ameze nk’ashaje.

Uyu mukecuru abaho mu buzima bwo guhingira abandi ariko ngo nubwo abayeho gutyo yishimira uburyo atekanye atagiterwa ubwoba kuko u Rwanda rufite amahoro.

Mukankusi ati: “Sinzibagirwa ukuntu abantu biciwe aha, bakagera n’aho babarya ariko nkanshima uko mbayeho kuko u Rwanda ubu rufite amahoro. Sinzabura kuririmba Inkotanyi zadukuye mu muriro wari uducanyeho, tuzakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi budushyigikiye kandi butwumva.”

Agace Mukankusi atuyemo gafite amateka mabi, Abatutsi bahiciwe imibiri yabo iruhukiye mu nzibutso za Kamembe, Mibilizi ndetse hakaba hibukirwa nk’ahantu hakorewe Jenoside ku buryo bukomeye.

Interahamwe zabaze uwitwa Emile Rurangwa ngo inyama ze bazinywesha byeri (biere) bahawe n’umugabo Salumu Kimbutu wari ufite Hoteli izwi yitwa Chutes.

Abatuye aha bavuga ko batazongera kwemera umuntu ubabibamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ngo bakataje mu iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa