skol
fortebet

Abantu bumiwe,i Rusizi mu isambu ya Kiliziya ya Mibilizi hamaze kuboneka Imibiri y’abazize jenoside isaga 1000

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu mpera za Werurwe kugeza tariki ya 3 Gicurasi 2023, mu isambu ya Kiliziya ya Mibilizi hari hamaze kuboneka imibiri 1064 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyatangiye ubwo abakoraga amaterasi babonaga imwe muri iyi mibiri yajugunywe muri iyi sambu, babimenyesha ubuyobozi. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet aherutse gutangaza ko hoherejwe abantu babarirwa mu 2000 ngo bakomeze bayishakishe.

Ihuriro ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mibilizi, ryemeje ko imibiri imaze kuboneka ari 1064 kandi ko igikorwa cyo kuyishakisha gikomeje. Riti: "Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 1064, y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarajugunywe mu nkengero za Kiliziya ya Mibilizi, kandi gushakisha indi birakomeje.”

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rwatangiye gukora iperereza kugira ngo rumenye niba hari ababa baranze gutanga amakuru y’aho iyi mibiri iri kuboneka. Rishobora kuzarangira hari abatawe muri yombi.

Biteganyijwe ko mu gihe igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kizaba kirangiye, hazabaho umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro.

Ibitekerezo

  • Abanze gutanga amakuru bo barahari kandi ni benshi, uhereye kuri kiliziya gatolika ubwayo, paruwasi ya Mibilizi na diocèse ya Cyangugu, n’abaturiye iyo paruwasi, ndetse nta watinya kuvuga ko harimo guhisha no kuzimiza ibimenyetso ku bushake, mu buryo bugambiriwe. Buriya iperereza rizabishyira ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa