skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye icyemezo gihamya ko Inzibutso zarwo enye za Jenoside zashyizwe mu Murage w’Isi wa UNESCO

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda, imaze gushyikirizwa icyemezo gihamya ko Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi zashyizwe mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Sponsored Ad

Ni icyemezo yashyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay.

Kuwa 20 Nzeri 2023 nibwo izi nzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO.

Abasesengura amateka ya Jenoside bemeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.

Uyu mushinga wo kwemeza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wemerejwe mu murwa mukuru wa Arabia Soudite, Riyadhi.

Ni umushinga wari umaze imyaka 15 utanzwe na leta y’u Rwanda ngo izi nzibutso zandikwe na UNESCO mu murage w’Isi.

Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku isi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yashimiye ibihugu byose byashyigikiye uyu mugambi ndetse anabagezaho umusaruro bizatanga.

Bamwe mu batsindagiye iki gitekerezo ni Kagosi Mwamulowe inzobere mu bijyanye n’umurage mu gihugu cya Zambia, wemeje ko kwandika izi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu murage w’Isi bizafasha Afurika n’amahanga gukumirira kure ikibi cyose cyakwibasira umuntu.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA Dr Philbert Gakwenzire akaba n’umwe mu itsinda ryatangije uyu mushinga, avuga ko ari intsinzi ikomeye ku banyarwanda mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa