skol
fortebet

Ubuhamya bwa Perezida Kagame kuri mubyara we wishwe muri Jenoside

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ku buhamya bwe ubwo yatangizaga Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Sponsored Ad

Imbere y’abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30,yatanze ubuhamya bwe bwite.

Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15, nyuma y’uko Jenoside itangiye, yakurikiwe mu rugo rwe hafi ya Camp Kigali ari kumwe na mwishywa we n’abandi bana hamwe n’abaturanyi.

“Telefoni yo mu rugo rwa Florence yarakoraga, nagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi, inshuro zose twavuganaga, yari afite impungenge, ariko ingabo zacu ntabwo zabashije kugera muri kariya gace.”

“Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Murindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza. Ubwa nyuma navuganye nawe, namubajije niba hari umuntu wamugezeho, ambwira ko ntawe, atangira kurira, arambwira ati Paul, ukwiriye guhagarika kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye kubaho. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

"Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko nacitse intege gato kuko numvaga icyo yashakaga kumbwira. Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, barishwe usibye mwishywa umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi nyuma biza kumenyekana ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye mugenzi we w’Umututsi akamuterereza abicanyi."

"Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri UN imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa."

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi."

"Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa