skol
fortebet

Man United irashaka kugurana Maguire umwana muto uri kwitwara neza

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United irateganya gukoresha Harry Maguire kugira ngo igerageze imugurane umukinnyi muto w’umuhanga Jarrad Branthwaite wa Everton.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina inyuma afite agaciro ka miliyoni 70 z’ama pound nkuko Everton ibyemeza gusa arifuzwa cyane na Man United muri iyi mpeshyi.

Kubera ikibazo gikomeye cy’amafaranga Everton ifite,igomba kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye kugira ngo ibone uko izagura abandi yifuza.

Umutungo ukomeye iyi kipe igomba kugurisha ni umusore Branthwaite.

Mu gihe abashaka uyu musore bakomeje kwiyongera mu makipe yo muri Premier League igiciro cy’uyu musore gishobora kwiyongera kikarenga miliyoni 70 z’ama pound.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza, ngo United irashaka kugurana Maguire, myugariro w’inararibonye uyu musore w’imyaka 21.

Icyakora ibyo kurekura Maguire byose ntabwo biri mu maboko y’uyu mukinnyi, kuko Maguire mu mpeshyi ishize yanze kwerekeza muri West Ham nubwo yari azi ko nta kazoza afite kuri Old Trafford.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa