skol
fortebet

Tanzania: Haravugwa Musenyeri wiyahuye kubera imyenda

Yanditswe: Sunday 19, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’iperereza muri Tanzania zatangaje ko Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry’aba- méthodiste yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imuremereye.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Joseph Bundala yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi mu 2024, gusa bivugwa ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone.

Ati “iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryatahuye inyandiko igaragaza ko imyenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y’amashuli y’iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa