skol
fortebet

Guhinira ururimi inyuma, Byinshi utabasha gukoresha umubiri wabo

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bose ku Isi baba bafite ubushobozi butandukanye, ari byo dukunze kwita impano. Bamwe muri bo baba bakora ibintu bitangaje nko kuzunguza amatwi, gukoza ururimi ku zuru ndetse n’ibindi. Impamvu biba bidasanzwe ni uko ntago ari umuntu uwo ariwe wese wabishobora ahubwo bishobora bacye cyane.

Sponsored Ad

Nubwo benshi bibwira ko umubiri wabo bashobora kuwukoresha buri kimwe bashaka, nyamara ngo siko bimeze nk’uko tugiye kubirebera hamwe.

1.Kurigata inkokora

Mu by’ukuri, uburyo umubiri w’umuntu ukoze hari ibice biba bitapfa guhura ku buryo kubihuza biba bigoye cyane. Niba wumva ushobora gukora ikintu ushaka ku mubiri wawe. Ibi ntago bishobora kukorohera, yewe ushobora no kutabibasha.

2.Kuzengurutsa akaboko n’akaguru
Ibi bikomeye kurusha uko ubikeka, gerageza kuzengurutsa akaboko kawe ukaganisha i buryo ubundi unazengurutse akaguru ukaganisha i bumoso. Cyangwa se mu bundi buryo, ubwo akaboko karagana i bumoso akaguru kajye i buryo.

3.Guhinira ururimi hasi

Ubundi guhina ururimi ukarugira nk’agaheha ari ibintu byoroshye cyane, ariko ibi bigakunda waruhiniye hejuru. Iki cyo gisa nk’ikitanashoboka kuko abantu benshi ntibashobora guhinira ururimi hasi.

4.Kwikirigita ugaseka
Ushobora kuba utazi ko udashobora kwikirigita. Ntiwabishobora rwose, kuko kugira ngo umuntu agukirigite useke ni uko ubwonko buba butabyiteguye. Naho wowe ubwawe wikirigise ntiwaseka kuko ubwonko buba bwamaze kwitegura kare.

5.Kuzamura mukuru wa meme

Ukeka ko noneho mu bintu ufiteho ubushobozi 100% n’intoki zawe zirimo kubera ko uzihina uko ushaka cyangwa ukaba wazikoramo ibimenyetso bitandukanye. Uku siko kuri!

Fata ikiganza cyawe ukirambike ku meza, hinira munsi urutoki rwa mukuru wa meme(urutoki rujyaho impeta) izindi zisigare zirambuye, ngaho noneho zamura musumbazose.

Ngaho noneho kuri iyi ncuro hina musumbazose(urutoki rusumba izindi zose), ubundi ugerageze kuzamura mukuru wa meme yonyine urebe ko bikunda. Ibi ntibishoboka.

6.Kwitsamura ureba

Ni ibintu byakuvuna cyane kwitsamura ureba kuko iyo ugiye kwitsamura urahumiriza nta kabuza. Ibi byo ni ibintu byikora, ntago umuntu yabikora ariko nabyo birakaze kubikora.

7.Kuzunguza ugutwi
Abantu bake ku isi nibo bashobora kuzunguza ugutwi bigakunda, ariko umubare munini ntibijya bikunda.

Ibi bitetwa nuko imitsi yo mu matwi ifite nucleus yihariye, ahantu hagenzurwa imikorere y’imitsi mu bwonko. Ugereranije n’inyamaswa, cyane cyane imbeba n’injangwe, iyi nucleus ikaba ari nto mu bantu.

8.Kurigata ku izuru cyangwa ku kananwa
Kurigata ku izuru cyangwa ku rurimi nabyo biri mu bintu bikorwa n’abantu bake ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa