skol
fortebet

Umuryango wa Rwigara watanze ikirego cyo gutesha agaciro cyamunara iheruka gukorwa ku mitungo yabo

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wo kwa Rwigara watangaje ko cyamunara y’umutungo wabo yabaye mu buryo wise Ubwiru bukomeye ndetse ko watanze ikirego cyo kuyitesha agaciro,uvuga ko inyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Umunyamakuru wa IJWI RY’AMERIKA avuga ko iyi cyamunara yavuyemo miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda isagaho gato.

Uyu muryango urarega banki y’ubucuruzi ya Equity bank n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Veadaste Habimana. Cyamunara yatsindiwe n’uruganda rwitwa “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd”rukora imyenda.

Nk’uko umuhesha w’inkiko Habimana abimenyesha muri cyamunara yakoze, yibutsa Kompanyi “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd” ko yatsindiye cyamunara itanze akayabo kangana na 1.116.890.000 y’amafaranga y’amanyarwanda.

Umunyamategeko Gatera Gashabana ku murongo wa telephone yatangarije Umuryango ko ubu bari mu rukiko baburana ku kirego yatanze gihagarikisha Cyamunara mu rukiko rw’ubucuruzi.

Gusa yirinze kugira icyo avuga kuburyo urubanza ruri kugenda, ibyo basaba cyangwa basabwa n’ibikubiye mu kirego batanze.

Ati” ubu turi mu rubanza rwo guhagarika iyo cyamuna….. reka ninjire mu rukiko.”

Me Gshabana atangarije umuryango ibi, nyamara cyamura avuga ko bari kuburana kuyihagarika yarabaye kuwa 25/04/2024. Ni ukuvuga kuwa 5 w’icyumweru gishize.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo umutungo w’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara watejwe mu cyamunara.

Mu ibaruwa y’umuhesha w’inkiko, agaruka ku gisa n’icyitonderwa yibutsa abatsindiye Cyamunara ko basabwa kwishyura ayo mafaranga mu gihe kitarenze amasaha 72 angana n’iminsi itatu (3) abarwa haherewe ku gihe abegukanye cyamunara bamenyesherejwe.

Amakuru avuga ko nta muntu wigeze asura ahahereye uwo mutungo ariyo mpamvu uyu muryango uvuga ko habaye ubwiru bukomeye.

Itangazo ry’umuhesha w’inkiko, umunyamategeko Vedaste Habimana ryahamagariye ababishoboye kugura kuri make umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, rigaragaza ko gusura aho uwo mutungo uherereye byagombaga gutangira tariki ya 22 bikazarangirana n’iya 25/04/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa