skol
fortebet

Abahanzi nyarwanda bakwiye amahugurwa yihariye kuri MADE IN RWANDA

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Iki gitekerezo natekereje kucyandika nyuma yo gusobanukirwa byinshi kuri gahunda ya made in Rwanda no kubona byinshi mu bikorwa n’abahanzi nyarwanda , Mbona bisa n’ibisubiza inyuma gahunda ya made in Rwanda mu buryo buziguye ( indirecte ).

Sponsored Ad

Made In Rwanda ni gahunda igamije gufasha abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikoresho byakorewe mu Rwanda mu gusa bikanaguka bigakoreshwa no mu bindi bihugu bitagarukiye mu Rwanda gusa. Sindibunirengagize kandi ko umuco w’igihugu bimwe mu biwuranga bikanawumenyekanisha n’umuziki urimo. Bishaka kuvuga ko abahanzi nyarwanda bafite uruhare rukomeye ku isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga .

Ntekereza ntashidikanya ko umuturage wakunze ibihangano by’umuhanzi, agira amatsiko yo kumenya igihugu akomokamo, rimwe na rimwe bikaba byamutera kugisura bitewe n’uwo muhanzi. Iyo nibutse ukuntu nabonye abakinnyi ba Arsenal bacinyaga akadiho nyarwanda bishimye muri Werurwe uyu mwaka, bigaragaza ko uriya mudiho iyo ujya kwamamazwa no kumenyekana igihe kirekire uba ufite isura watanze ku Rwanda ariko ubibonye wese akaba azi ngo uyu ni umwihariko nyarwanda .

Reka ngaruke ku bahanzi b’ubu nabo mbanze mbashimire uruhare runini mukumenyekanisha u Rwanda ariko kandi harimo abahindanya isura y’igihugu mu buryo bazi cyangwa batazi, njye mbibonamo no gusubiza inyuma gahunda nziza ya made in Rwanda .

Hari abahanzi batajya babona umwanya wo kwandika indirimbo, ngo batekereze icyo bashaka kumvisha abanyarwanda no kubakangurira, bakirirwa kuri internet bareba ibihangano byakozwe n’abanyamahanga, bagahita bafata umudiho cyangwa amagambo cyangwa byose muri rusange, bagasohora indirimbo bagasakaza kumbuga ngo bakoze ibihangano.

Ese baba bazirikana ko na babahanzi bashimimutiye ibihangano baba bazumva izo ibyo bihangano byavutse ku mwimerere wabo ?

Mu byaba bibitera nkeka ko harimo cyane gukunda amafaranga no kwanga kumara igihe batumvikana mu matwi y’abantu.

Ibi bintu bisebya u Rwanda mu mahanga

Muri iki gitekerezo n’ubwo nta muhanzi mu mazina ndagarukaho, ndifashisha ingero 2 . dufashe niba abahanzi nyarwanda bafashe indirimbo yo muri Zambia cyangwa Tanzaniya , abanyamakuru baho nibabivugaho cyane , ku maradiyo cyangwa ku mbuga nkoranyamabaga, bizajya mu mitwe y’abaturage baho, ku buryo nemeza ko byatanga isura mbi ku bahanzi nyarwanda bose yewe no kubatarabikoze.

Ubwo njye kugitekerezo cyanjye , nkurikije igisobanuro cy’ubuhanzi, gufata igihangano cy’undi ugahinduraho gato, numva utaba uhanze ahubwo waba uhinduye ku byahanzwe.

Nkoresheje urugero dufashe piramide ( pyramids ) zo mu Misiri tukagira ibyo tuzihinduraho, cyaguma kwitwa igihangano cy’ikinymisiri n’ubwo waba wagikozeho ibiki byose, ukanakiyitirira.

Mbona rero abantu bafata indirimbo z’abanyamahanaga bakazihinduraho gato, baba badahanze ahubwo bavuruye indirimbo z’abandi. Nanabibonamo gusubiza inyuma gahunda ya made in Rwanda kuko u Rwanda rucuruza cyane serivisi , n’isura nziza rufite mu ruhando mpuzamahanaga , numva bitaba ari byiza ko twamamara nk’abakomoka mu gihugu gifite abahanzi bigana kandi dufite umuziki gakondo uryoshye, tukanagira abahanzi bashobora guhanga neza, banashobora gusubira mu byahimbwe n’abandi batabyiyitiriye kandi bakunguka bose.

Uko numva byagenda

Kuba indirimbo yakwifashisha indi byo ubwabyo si ikibazo. Gusa mu bunyamwuga byagakwiye kumenyekana igasohoka abantu bazi ngo iriya ndirimbo ni iya runaka ariko yavanzemo agace ko mu ndirimbo ya runaka. Muri icyo gihe icyaba gisigaye kwaba ari ukumva ubwiza bw’iyo ndirimbo, kuko nta wazinduka ngo avuge ngo runaka yashishuye kandi nyir’ubwite yaravuze uko byagenze indirimbo ikorwa.

Umuhanzi abishatse yavuga ko yasubiyemo indirimbo runaka (Cover) aho kuyita iye kandi ntacyo yongeyeho nta n’icyo yakuyeho. Numva nta soni biteye kuko ari ibintu bisanzwe kandi bikorwa hose ku isi.

Hari abahanzi bababazwa no kuvuga ku kintu kijyanye no gushishura aho usanga bikoma bikomeye abanyamakuru babagaragaza ariko njye mbona ahubwo abo banyamakuru ari abo gushimirwa kuko iyi ngeso icitse twaba dufite umuziki uteye imbere n’ubwo ababyihishagamo bagakora nabi bahahombera.

Uruhare rwa buri wese numva rukenewe ariko cyane cyane abahanzi bakita ku mwimerere w’ibyo bakora badakopeye abandi. Buri wese mu jyana akora akibuka ko ahagarariye isura y’igihugu kurusha izina rye gusa. Abo tutarabyumva kimwe banyihanganire kuko kugira ibitekerezo binyurnye ku ngingo biri mu bifasha kubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa