skol
fortebet

Abatangaje ko Yuhi VI ari we mwami uzasimbura Kigeli V bibeshye nkana cyangwa hari ikibyihishe inyuma ?

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avugwa ko Emmanuel Bushayija ari we mwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa, agahabwa izina rya Yuhi VI Bushayija. Uretse ko mu Rwanda ubutegetsi bwa Cyami bwakuwe na Repubulika, ukurikije amateka y’ u Rwanda, igisobanuro, amatwara n’ amateka y’ abami usanga Kigeli V atakagombye gusimburwa n’ umwami witwa Yuhi VI.
Umwami Kigeli II NYAMUHESHERA wategetse u Rwanda kuva 1576 kugeza mu wa 1609, yashyizeho umurongo ngenderwaho w’ ubutegetsi bwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avugwa ko Emmanuel Bushayija ari we mwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa, agahabwa izina rya Yuhi VI Bushayija. Uretse ko mu Rwanda ubutegetsi bwa Cyami bwakuwe na Repubulika, ukurikije amateka y’ u Rwanda, igisobanuro, amatwara n’ amateka y’ abami usanga Kigeli V atakagombye gusimburwa n’ umwami witwa Yuhi VI.

Umwami Kigeli II NYAMUHESHERA wategetse u Rwanda kuva 1576 kugeza mu wa 1609, yashyizeho umurongo ngenderwaho w’ ubutegetsi bwa Cyami. Ashyiraho itonde ry’ uko abami b’ u Rwanda bazajya bitwa hakurikijwe igihe bimikiwe n’ uwo basimbuye.

NYAMUHESERA yategetse ko amazina y’ abami azajya asimburana mu buryo bukurikira. CYILIMA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI. Ibi bisobanuye ko umwami witwa Kigeli agomba gusimburwa n’ umwami witwa MIBAMBWE.

Buri mwami yabaga afite icyo agomba kwibandaho bitewe n’ izina yahawe. Abami bitwa ba CYILIMA, na ba MUTARA bari abami bashinzwe kwita ku bworozi. Ku ngoma y’ aba bami inshingano nyamukuru yabo yabaga ari ukongera inyambo mu gihugu.

Umwami wimaga agahabwa izina rya KIGELI yabaga ari ‘umwami w’ Inkotanyi’ Inshingano ya ba Kigeli yari ukugaba ibitero no kwagura igihugu. Niyo mpamvu ba Kigeli aribo bamenyekanye nk’ abami baguye u Rwanda urugero Kigeli IV RWABUGILI.

Izina YUHI bisobanura “Umwami w’umuriro”. Impamvu yitwaga Umwami w’umuriro, ni uko ku ngoma ye yagombaga kurinda ubusugire bw’igihugu. Akaba umwami w’intagondwa ku buryo ntawabasha kuvogera igihugu cyangwa se abaturage bacyo. Yuhi, yari umwami wagombaga kubungabunga umuco w’igihugu ku buryo urushaho gusakara muri bene wo.

Ukurikije itonde ry’ amazina y’ abami ryashyizweho na Kigeli II NYAMUHESHERA, Kigeli V Ndahindurwa yakagombye gusimburwa n’ umwami witwa Mibambwe V. Umuntu yakwibaza imvano yo kuba haratangajwe ko Kigeli V Ndahindurwa azasimburwa na Yuhi VI Bushayija.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Uyu mwami akimara gutanga hakurikiyeho ihurizo ryo kwemeza aho azatabarizwa. Bamwe mu bo mu muryango we bifuzaga ko yatabarizwa mu mahanga abandi bifuza ko yatabarizwa mu Rwanda, bitabaje inkiko zo muri Amerika birangira ku wa 5 Mutarama 2017, urukiko rwanzuye ko Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa mu Rwanda.

Tariki ya 9 Mutarama 2017 nibwo umugogo wa Kigeli V wajejwe mu Rwanda, kuri iyi tariki ninabwo humvikanye amakuru avugwa ko Kigeli V Ndahindurwa azasimburwa na Yuhi VI.
Icyari gisigaye nk’ ihurizo ni ukumenya uburyo uyu mwami azatabarizwa adasize umusimbura kandi mu muco nyarwanda umwami yaratabarizwaga ari uko yabonye umusimbura. Iki nacyo gisa ni ikigenda gisobanuka kuko abo mu muryango w’ umwami Kigeli V ’Abahindiro’ barimo gutegura uburyo bwo kwimika umwami uzasimbura Kigeli V.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.
Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa