skol
fortebet

Amwe mu mateka n’ inkomoko bya Noheli

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”.
Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1038. Naryo rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho "Cristes" bikomoka ku Kigereki “Christos” na"mæsse" rikava ku Kilatini “missa”
Ivuka rya Yesu rero rifatwa (...)

Sponsored Ad

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”.

Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1038. Naryo rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho "Cristes" bikomoka ku Kigereki “Christos” na"mæsse" rikava ku Kilatini “missa”

Ivuka rya Yesu rero rifatwa nk’ikintu gikomeye,dore ko n’indangabihe dukoresha uyu munsi ya Anno Domini yatangiye mu bihe by’ivuka rya Yesu.

Nubwo bwose abantu benshi bizihiza umunsi w’amavuko wa Yezu ku italiki 25 ukuboza,abahanga bagaragaza ko Yesu atavutse kuri iyi tariki kubera ko umunsi wa Noheli ngo waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba(winter solstice) kuko abaromani bawizihizaga ku itariki 25 Ukuboza buri mwaka.

Gusa nubwo ari umunsi witabwaho cyane n’abakristo, bamwe mu batizera Yesu benshi bawizihiza nk’umunsi wo gusabana n’imiryango, no kuruhuka.

Mu myaka myinshi ya mbere y’ikinyejana cya 16 benshi mu banditsi bizeraga ko Yesu koko yavutse kuri iyo tariki ya 25 Ukuboza.

Mu kinyejana cya cumi n’umunani nibwo hagiye haboneka abandi bagiye bagerageza gusobanura ibya Noheli.

Urugero rworoshye ni Sir Isaac Newton wagerageje gusobanura ko iyo tariki yafashwe kugirango ihurirane n’imboneko y’ukwezi kubanziriza itumba kandi mu gihe cya kera yarizihizwaga ku itariki 25 Ukuboza.

Mu 1743, Umudage Paul Ernst Jablonski yagerageje gusobanura ko Noheli yashyizwe kuri 25 Ukuboza kugirango ihurirane n’umunsi wa kiromani wo kwizihiza izuba wa Dies Natalis Solis Invicti.

Ibi bigatuma we anavuga ko kubera iyo mpamvu Noheli wari umunsi wa gipagani. Nk’uko amwe mu matorero ya Giprotestanti na nubu akibifata.

Mu 1889, Louis Duchesne yavuze ko Noheli yaba yarabariranyijwe nk’amezi icyenda (mbere yo kuvuka) Uhereye kuri 25 z’ukwa gatatu ukaba ariwo munsi bizihizaho isamwa rya Yezu, cyane cyane Kiliziya Gatolika).

Kuri kalendari y’abaroma, 25 Werurwe wari umunsi w’ukwezi kuzuye k’ Umuhindo (aha birumvikana ko ibi bihe bidahuye n’ibyo mu Rwanda).

Nubwo bigoye gusobanura amateka yose, ikigaragara neza ni uko Noheli yizihijwe bwa mbere nk’umunsi w’ivuka rya Yezu kuri 25 Ukuboza umwaka wa 354.

Ibi bisobanurwa neza mu nyandiko yiswe (Chronography of 354), ikaba ari imwe mu nyandiko zarokotse zandikiwe i Roma muri 354 nyuma ya Yezu.

Noheli ni umwe mu minsi yizihizwa cyane ku isi, ariko si ko byahoze. Nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaporotesitanti mu myaka ya za 1500, amwe mu matorero ya giprotesitanti yanze kujya yizihiza Noheli, akavuga ko ari ibisigarizwa by’ibyarangaga ubupapa.

Uko imyaka yagiye ishira ariko cyane cyane nk’uko bigaragara ubu, Noheli isigaye yizihizwa hafi n’abantu bose b’amadini anyuranye, cyane cyane ko no hanze y’urusengero ari umunsi wafashwe nk’ikiruhuko gikomeye cyane kurusha ibindi mu mwaka.

Mu bihugu bindi bigira umubare muto w’abakirisitu, naho ngo ntibibuza ko uyu munsi wa Noheli uba ari konji. Igihugu nka Korea, ahagaragara umubare muke w’Abakristu, ngo usanga bizihiza Noheli ku buryo budasanzwe, kuko mu gihugu hose uhasanga imitako y’uyu munsi.

Ibihugu bitizihiza umunsi wa Noheli ni nk’igihugu cy’Ubushinwa (havuyemo imijyi nka Hong Kong na Macao.),Ubuyapani,Arabiya Sawudite,Aligeriya,Tayillande,Nepali,Irani,Turikiya na Koreya ya Ruguru.

Src: Makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa