Apôtre Gitwaza ashyigikiye abahanzi basaba insengero kubaha ku maturo

17 January 2017. | Opinion | 1 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Apôtre Gitwaza ashyigikiye abahanzi basaba insengero kubaha ku maturo

Mu gihe mu minsi ishize mu itangazamakuru humvikanye bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana basaba amadini n’ amatorero kubaha umugabane ku maturo, abapasiteri babyamaganira kure. Gusa Apôtre Gitwaza we ashyingiye aba baririmbyi.

Apôtre Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, akaba n’ umurimbyi w’ indirimbo zihimbaza Imana mu kiganiro yahaye Radio Rwanda yashyigikiye ko abahanzi baririmba mu nsengero bahabwa ku mature.

Yagize ati “Ntawe urakimbwira ariko icyo nemera ni uko hari abashumba bamwe bakandamiza batemera ko abana imihamagaro yabo igaragara, ibyo nabyo byashoboka ko batabarekura.”

Yongeyeho ko hari abahanzi batakibikora bagamije gukorera Imana ahubwo ko hari abajya mu nsengero kuririmba bashakisha amaronko. Ati “Ikindi na none ni abana na bo batagikorera cyane Imana babibonamo umwuga wo kunguka, noneho iyo aririmbye muri korali cyangwa akaba hariya ntabone ya maronko yo kunguka akumva ko najya hanze azayabona na none ya maronko yifuzaga ntayabone na none yayabona ntatunge ubugingo bwe.”

Yabajijwe niba bikwiye ko umuhanzi uririmba mu rusengero akwiye guhabwa igihembo ku musaruro itorero ribona abyemeza adashidikanya gusa avuga ko hari insengero zimwe zitagira ubushobozi bwo guhemba abazikoramo bose.

Ati “Yego ubundi, iyo ariko kazi yitangiye mu rugengero yakagombye kubihemberwa. Akenshi ayo mato agitangira, mashya afite ikibazo cy’amikoro, ni amatorero agitangira, muzi ko igihugu cyacu kikiri kwiyubaka, biracyagoye. No kubona aho musengera honyine gukodesha biragoye, umushumba kubaho biramugora rero gufata ya lisiti y’abana bose baririmba ngo ubahembe bikaba ikindi kibazo. “

Ibi abitangaje mu gihe mu mpera z’ umwaka ushize abahanzi barimo Bosebabireba, Tonzi n’ abandi bumvikanye mu itangazamakuru basaba ko insengero bajya zibaha ku mafaranga.


Tonzi Uwitonze

Tonzi yagize ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi mu nzu yanjye kugira ngo habemo ibyo kurya, ibyo kurya bije mu nzu y’Imana ubundi ni ukuvuga ngo umwana mu rugo ntakwiye kwicwa n’inzara. Mu nzu y’Imana rero habamo abantu, ntabwo habamo intebe , mu nzu y’Imana ni wa muryango wa gikirisitu hanyuma Imana igashyiraho umushumba nk’umubyeyi.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza ni umugabo ufite umugore n’abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 11 na 17. Se umubyara yari umupasiteri, akaba ari no mu bantu ba mbere batangije ivugabutumwa mu Itorero ry’Abapantekote muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamwe no mu Rwanda afatanyije n’abandi.

Yize ibijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychologie) hanyuma ajya gushaka kwiga ibyo gutwara indege, ubwo nibwo Imana yamuhamagaye ajya abivamo yiga amasomo y’iyobokamana (théologie).

Ubu afite masters na doctorat muri théologie yakuye muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho y’ indirimbo mana kiza bene wacu ya Apôtre Dr Paul Gitwaza

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Dawuda
    17 January 2017 - Musubize

    Hey everyone, jye rwose nkigikiye Dr Gitwaza (nanze kuvuga Apotre kuko iyo tille jye sinjya menya uyibaha ariko Dr byo nzi uko umuntu ayibona kdi ntibyoroshye). Naho abirirwa bamujora (critics), rwose jye numva baba bata igihe! Jye sindi umuyoboke we, ariko kdi niba afite iyo mpano yo kwigisha abantu bagafashwa, bakayoboka idini ye, uko wabifata byose, jye ndabimwubahira cyane. Courage Dr paul GITWAZA.

Tanga Igitekerezo