skol
fortebet

Buriya ngo kudakora Siporo ngororamubiri bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu nkiz’umunywi w’itabi

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Buri wese ndacyeka amaze gusobanukirwa n’uburyo kunywa itabi bigira ingaruka mbi ku buzima .Nkibaza nti nkuko hariho ibigo bishinzwe gukangurira abantu kureka itabi,kuki hatabaho n’ibigo bishinzwe gukangurira abantu gukora Siporo?kuko ugize utya ukabaza uti ni bangahe bakora Siporo ku munsi,watangazwa n’umubare wabona,abantu benshi ntibakora Siporo kandi nyamara kudakora Siporo birabangama,Kandi inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ko kudakora Siporo bishobora kuba ari bibi ku buzima bwa muntu (...)

Sponsored Ad

Buri wese ndacyeka amaze gusobanukirwa n’uburyo kunywa itabi bigira ingaruka mbi ku buzima .Nkibaza nti nkuko hariho ibigo bishinzwe gukangurira abantu kureka itabi,kuki hatabaho n’ibigo bishinzwe gukangurira abantu gukora Siporo?kuko ugize utya ukabaza uti ni bangahe bakora Siporo ku munsi,watangazwa n’umubare wabona,abantu benshi ntibakora Siporo kandi nyamara kudakora Siporo birabangama,Kandi inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ko kudakora Siporo bishobora kuba ari bibi ku buzima bwa muntu nk’umunywi w’itabi.

Abantu benshi ntibanywa itabi kubera ko batazi neza ububi bwaryo ariko ntibakore Siporo no mu gihe bazi neza ububi bwo kudakora Siporo,ubundi mwari mukwiye kumenya neza akamaro ko gukora Siporo nkuko inzobere muby’ubuzima zabigaragaje ko kudakora Imyitozo ngororamubiri ari bibi nko kunywa itabi.

Mwari mukwiye kumenya akamaro ka Siporo,Iyo ukora Siporo,uba wiyongerera amahirwe yo kubaho igihe kinini kandi ko gukora Siporo,birinda indwara y’umutima,indwara y’ubuhumekero,birinda kuba warwara Cancer,Diabetes ndetse n’izindi rwara.

Nta cyiza nko gusaza ukora Siporo kuko Siporo ari nziza kuri buri wese ushaka kuzamara imyaka myinshi,kuba ukora Siporo ni ingenzi ku buzima bwawe, niyo waba ugeze mu myaka 70 y’izabukuru biba byiza iyo ukomeje gukora Siporo mu rwego rwo kugumya kugira ubuzima bwiza.

Byibura kora Siporo mu gihe kingana n’iminota 30 mu minsi itanu y’icyumweru,Kandi niba utarigeze ukoraho Siporo,ufite kubitangira buhoro buhoro,nyuma nibwo ushobora kuzabona inyungu zayo ku buzima bwawe,niyo wakora Siporo zoroheje nta kibazo.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa