skol
fortebet

Dore abagore 5 bagize uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bayobozi beza Afurika yagize ni abagore, ku mugabane wiganjemo abagabo, abagore baritinyutse cyane baharanira uburenganzira bwabo.

Sponsored Ad

Inzibacyuho ya Afrika kuva mu bukoloni bwo gutegeka mu buryo bwubuyobozi bwigenga ntabwo byabaye mu gihe kimwe. Byarimo intambara nyinshi mu bihugu bitandukanye kugira ngo abaturage babone ubwigenge. Ndetse na nyuma y’ubwigenge, byari ngombwa ko abayobozi bitanga kugira ngo bateze imbere ibihugu byabo ndetse n’umugabane wa Afurika.

Nubwo bitari urugamba rworoshye, abagore bateye imbere kugeza ubwo babonye imyanya ikomeye muri politiki y’ibihugu byabo .Bazamuye imibereho myiza y’abaturage bateza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Twifashishije ikinyamakuru kitwa afrogistmedia.com Celebz Magazine yaguteguriye urutonde abagore babaye abaperezida muri Afurika bakanagira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ellen Johnson Sirleaf

Ellen Johnson Sirleaf ya vutse tariki ya 29 Ukwakira 1938 yabaye perezida wa 24 wa Liberiya yayoboye kuva tariki 16 Mutarama 2006 ageza tariki ya 22 Mutarama 2018 , niwe mugore wa mbere wari uyoboye Liberiya.

Afatwa nk’impano y’umugore kwishora mu buyobozi bwa politike ya Afurika.Yari asanzwe azi ibibazo abagore bahuye nabyo ku mugabane.Kuba byari bigoye ko umugore aba perezida watowe n’abaturage, Ellen yakoze cyane kugira ngo yumvishe abatora ko bishoboka ko umugore ashobora kuba umuyobozi mu gihugu.

Nyuma yaje kuba perezida wa Liberiya mu gihe abantu benshi bari bamaze kwemera ko bidashoboka ko umugore uwo ari we wese aba perezida. Yagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cye. Yateje imbere umubano mwiza n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, ndetse ateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Abantu benshi baramuzi mu gufasha abagore mu kubateza imbere muri Afrika. Abagore benshi ntibemeraga ko bishoboka ko baba abayobozi ku mugabane wa Afurika. Afite ubunararibonye muri politiki no mu buyobozi, yatoje kandi ashishikariza abakobwa bakiri bato kujya mu myanya y’ubuyobozi kugira ngo bafashe mu guhindura umugabane.

Agnès Monique Ohsan Bellepeau

Agnès Monique Ohsan Bellepeau azwiho cyane kuruhare yagize mu isi y’itangazamakuru. Mbere yo kwinjira muri politiki, Agnès Monique Ohsan Bellepeau yakoresheje itangazamakuru nk’urubuga rwo kwerekana ubuhanga yari afite.

Icyubahiro yari afite mu gihugu cyatumye agirwa visi perezida w’ibirwa bya Maurice mu mwaka wa 2010. Nyuma yimyaka ibiri, perezida w’icyo gihe yeguye ku mirimo ye, kandi mu buryo bwikora, nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, ko visi perezida azakomeza uwo mwanya kugeza amatora rusange abaye. Ishyaka rye mu burezi ryatumye Maurice itera imbere mu burezi. Yasabye urubyiruko rwo mu gihugu kujya mu ishuri bakiga amashuri akenewe yabafasha kwigenga.

Joyce Hilda Banda

Joyce Hilda Banda, ya vutse tariki ya 12 Mata 1950 ni umurwanashyaka, yabaye perezida wa Malawi nyuma y’urupfu rwa perezida Bingu wa Mutharika tariki ya 7 Mata 2014 ageze tariki ya 31 Gicurasi 2014.

Icyo gihe yari visi perezida kandi yari afite uburambe mu buyobozi. Azwiho guharanira kurwanya abanyagitugu n’abakandamiza abagore muri Malawi na Afurika. Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu iterambere rya Afurika mu bijyanye na demokarasi.

Yakundaga uburezi kandi akangurira abagore kwiga cyane. Yizeraga ko uburezi aribwo bazakoresha kugirango babone kwibohora ingoyi y’ubukene. Muri 2014, yashyizwe ku rutonde rw’umugore ukomeye muri Afurika ndetse n’uwa 40 ukomeye ku isi yose.

Bibi Ameenah Firdaus Gurib-Fakim

Gurib-Fakim, yavutse tariki ya 17 Ukwakira 1959 yabaye perezida wa 6 wa Maurice kuva tariki 5 Kamena kugeza tariki 23 Werurwe 2018 , akaba na perezida wa mbere w’umugore watowe muri iki gihugu , y’ibukwa kubera imbaraga n’umuhate mu buyobozi. Mbere yo kwegura, yagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Abenegihugu bavuga ko yari umuyobozi mwiza bishimira demokarasi batigeze bagira mbere ye .

Nk’umuhanga wibinyabuzima, yashishikarije abagore n’urubyiruko kubafasha kubaha ibyo bakeneye mu gihe kizaza. Yibukirwa kandi kuba yaratsindiye ubushakashatsi bwa siyansi muri Afurika kugira ngo afashe mu kuzamura ubukungu.

Catherine Samba-Panza

Yavutse tariki ya 26 Kamena 1956 ,yabaye perezida wa Repubulika ya Centrafrique kuva tariki ya 23 Mutarama 2014 yabaye perezida igihe igihugu cyari mu makimbirane . Impande zombi zamwemeye nk’ihitamo ryiza ryo kuyobora igihugu. Muri icyo gihe, yafashaga igihugu kugira amahoro bifuzaga kuva kera.

Yibukirwa kandi kuba yarafashije igihugu kuzana inzira yo gukemura amakimbirane bari bafite. Yabereye urugero rwiza abandi bayobozi mu ku bereka inzira yo gukemura amakimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa