skol
fortebet

Dore bimwe mu bintu utaruzi dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nubwo bigoye kumenya igihe uzamara ku isi cg kucyongera, bikaba bitanashoboka kubaho ubuziraherezo. Gusa, uburyo ubamo n’ibyo ukora mu buzima bwawe bigira uruhare mu kongera cg kugabanya igihe ubaho. Byaragaragaye ko hari bimwe mubyo ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire.
Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.
Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire
1.Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe
Inshuti ni (...)

Sponsored Ad

Nubwo bigoye kumenya igihe uzamara ku isi cg kucyongera, bikaba bitanashoboka kubaho ubuziraherezo. Gusa, uburyo ubamo n’ibyo ukora mu buzima bwawe bigira uruhare mu kongera cg kugabanya igihe ubaho. Byaragaragaye ko hari bimwe mubyo ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire.

Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.

Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire

1.Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe

Inshuti ni izigufasha mu buzima, zikagutabara mu byago zikakuba hafi uri mu byishimo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.

2.Kwizera Imana

Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cg se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.

Abantu bizera Imana, nkuko byerekanwe n’ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse no kwicwa na kanseri.

Nubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n’uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.

3.Kurya urusenda

Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.

4.Kwiyiriza

Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zizanwa n’ubusaza, ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.

5.Gusoma ibitabo

Niba ushaka kubaho igihe kirekire, tangira usome ibitabo niba utajyaga ubikora.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugererenyije n’abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo, igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.

Abakunda gusoma ibitabo nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine ntibakunze kwibasirwa n’imfu zidasobanutse.

Muri rusange, gukora ibi byose bizagufasha kubaho igihe kirekire no kubaho ubuzima wishimye. Abantu bishimye bakunze kubaho neza kandi igihe kirekire kurusha abahora barakaye cg batishimye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa