skol
fortebet

Dore imihanda 10 yubatse neza kurusha iyindi ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mihanda yubakitse neza kurusha iyindi ku isi turasangamo Route 66 , Route de l’Atlantique, Route de Karakorum ndetse n’iyindi.

Sponsored Ad

Uko igihugu kiba gihagaze mu bukungu, bishobora no kwigaragariza mu bikorwaremezo gifite, imyumvire y’abaturage iganisha ku iterambere no kujijuka n’ibindi. Ni muri urwo rwego hirya no hino ku Isi, uhasanga ibikorwaremezo byubatswe bitwaye akayabo ku bw’inyungu Leta z’ibihugu ziba zibibonamo.

Bwiza.com yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, yabakusanyirije imihanda myiza kurusha indi ku isi, igaragara mu bihugu n’ubundi bisanzwe byihagazeho mu by’ubukungu.

1.Route 66 (USA):

Uyu muhanda wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unitwa irindi zina rya ‘The Mother Road’, uyu muhanda uturuka mu mujyi wa Chicago ukagera i Los Angeles. Uyu muhanda ufite ibirometero 4000, ukaba uca mu Leta 8 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2.Route de l’Atlantique (Norvege)

Ni umuhanda wa kilometer 8,3, uhuza imijyi ya Molde na Kristiansund yo muri iki gihugu, ukaba wubatse mu mazi, aho bagiye bahuza uturwa two mu nyanja, ukaba ari umuhanda ufite ibiraro umunani byo mu mazi.

3.Route de Karakorum (Pakistan):

Ni umuhanda mpuzamahanga wa kilimetero 1300, uri ku butumburuke bwa metero 4,693, ukaba ukora ku mupaka uhuza u Bushinwa na Pakistan, by’umwihariko ukaba umuhanda wa kaburimbo wubatse ku buryo bwihariye kurusha iyindi yo ku Isi.

4.Highway 1 (Calfornia):

Uyu muhanda witwa (Pacific Coast Highway) ukaba muremure cyane ku bilometero 882, ni umuhanda wo mu majyaruguru ya Calfornia by’umwihariko ugaca mu mijyi nka San Francisco na Los Angeles.

5.Le Col de Sani (Afrique du Sud):

Ni umuhanda wo muri Afurika y’Epfo, gusa nubwo ugaragaza ubwiza ku bawureba, uza mu mihanda mibi cyane irangwamo impanuka nyinshi. Uri mu burengerazuba bw’Intara ya Kwazulu Natal, ukaba uhuza iki gihugu na Lesotho, ufite ibirometero 9 ukaba wubatse ku butumburuke bwa metero 2800.

6.Route de Tianmen (Chine):

Ni umuhanda ufite amakosori 99, wubatse ku musozi muremure, ufite ibilometero 11. Ni umuhanda uri mu Ntara ya Hunan iri mu Majyaruguru y’u Bushinwa, wubatse ku butumburuke bwa metero 1200.

7. Gorges de Dadès (Maroc)

Ni umuhanda w’ibilometero 3500 uri mu butayu, ukaba ufite amakosori menshi mu burasirazuba bwa Marrakech, bitangazwa ko uyu muhanda ukorerwaho ubukerarugendo cyane.

8.Great Ocean Road (Australia):

Uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Australia, hagati y’imijyi ya Torquay na Allansford, ukaba umuhanda ushyirwa ku isonga mu bikorwaremezo byinjiriza igihugu, ufite ibilometero 243.

9.Route 40 (Argentine):

Ni umwe mu mihanda miremire ku Isi, ufite ibilometero 5500, ukaba uri ku rukurikirane rw’imisozi (Andes Mountains), wambukiranya pariki 20 z’igihugu, imigezi 18.

10.La Baie du Cap (ÎLE Maurice):

Ni umuhanda uri mu Majyepfo y’iki kirwa cya Maurice, ukaba umuhanda uca ku nkombe z’amazi, uruhande rumwe ni amazi rundi rukaba ari umusozi uriho ibyatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa