skol
fortebet

Dore ubuhamya bwa Nyirinkwaya wabonye urukundo mu birara kurusha urwo abona mu bakirisitu

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Nyirinkwaya Salomo wivuruguse mu byaha igihe kirekire akaza kubivanwamo n’imbaraga y’Imana avuga ko ubuzima bwo kunywa ibiyobyabwenge no gusambana buryoha ariko bikagutera ingaruka z’igihe kirekire ndetse bitoroshye kwivanamo uretse imbaraga za Yesu zonyine zagushoboza.

Sponsored Ad

Uyu musore ukomoka mu karere ka Kirehe avuga ko avuka mu muryango w’abarokore kuko ise umubyara ari umukuru w’itorero muri ADEPR nyina akaba umudiyakonikazi.

Yaje gutangira ubuzima bwo kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka umunani gusa ari na bwo yaje kuva mu rugo iwabo yerekeza mu muhanda ajya kwibanira n’abana bo mu muhanda.

Yaje kuyoboka inzira yo kunywa itabi, ndetse no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko azivana muri Uganda, ibyo byose abitewe no kugendana n’abanyangeso mbi. Nubwo yacuruzaga Izi nzoga amafaranga yagombaga kuyazanira umu polisi wari waramuhaye igishoboro.

Mu buhamya bwe avuga ko mu birara haba urukundo kuko umunsi yageraga mu muryango w’ibirara ngo bamwakiriye neza kandi bamubanira neza, gusa akababazwa nuko abakirisitu b’iki gihe nta rukundo bakigira bakarururshwa n’abibera mu byaha.

Salomo yagize ati: “Ikimbabaza ni uko Urukundo nabonye mu birara mu bantu b’Imana rutabamo, natunguwe n’ukuntu ibirara bigenzi byacu byatwakiriye neza cyane bikatuvura twarwaye, bikaguheka ,mbese biduha buri kimwe nyuma yo gukubitwa inkoni nyinshi n’aba polisi aho twari dufungiye, usanga ibirara bikundana cyane ku buryo kidashobora kunywa itabi cyangwa ngo kirye icyo ari cyo cyose kidasangiye na mugenzi wacyo.

Ariko mu bakirisito usanga umuntu yanga uwo baririmbana kuko amurusha kuririmba neza, ugasanga umuntu yanga uwo bavukana kuko amurusha ubutunzi, mbese urukundo usanga rusigaye ku marimbi kuko ho umuntu apfa abantu bakaza ari benshi mu gihe akiri muzima batigeze bamusura.”

Nyirinkwaya avuga ko yaje gufata umwanzuro wo kuva mu buzima bw’ibyaha ari uko amaze gufatirwa mu cyuho yibye bagahamagaze se w’umukuru w’itorero akajya kwishyura ibyo umuhungu we yibye.

“Gukizwa kwanjye kwaje gutangira nyuma y’uko mfashwe nibye, bahamagara papa ngo aze yishyure ibyo nibye, yaraje ankubise amaso ararira, ndibuka ko yavuze ati ‘Mana aho kugira ngo nzicwe n’agahinda byaruta Salomo agapfa nkababazwa nuko umwana wanjye atakiriho’

Yishyuye ibyo nibye ubundi turataha, ikimwaro cyaramfashe gusa nza gufata icyemezo cya kigabo njya ku rusengero, ninjiye banyicaza imbere, pasitoro aransengera nasubiye mu rugo mfata gahunda yo guhindura inshuti zose nari mfite, imyenda y’uburara ndajugunya, mbese mpinduka mushya.”

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kuva mu byaha, Nyirinkwaya ngo yafashe gahunda yo gusubira ku ishuri ajya kwiga, gusa ngo gufata ibyo yigaga byaramugoraga kuko itabi n’ibindi biyobyabwenge byari byaramwangije mu bwonko.

Ati: “Nafashe umwanzuro nsubira ku ishuli, gusa kubera itabi ryinshi nari naranyweye gufata mu mutwe byari bigoye, ariko abana twiganaga bambaye hafi, naje kujya muri korari yo ku ishuli ari naho naje guhurira n’umukobwa wayoboraga iyo korari tuba inshuti.”

Uyu mukobwa Salomo yakundaniye na we muri Korali ni we waje kumujyana mu buzima bwo gusambana kandi yari yarihannye, avuga ko gusambana biryohera ababikora ariko ngo ingaruka zabyo zisharira zibasha kubibagiza ibyo byishimo bakabaho bicuza ubuzima bwabo bwose.

Ati: “Biryoha cyane ariko bikababaza igihe kirekire, uwo mukobwa yaje kunshuka turaryamana, bituma abantu bose bantakariza icyizere, nuko hashize iminsi mike cyane, wa mukobwa yaje kumbwira ko arwaye Sida, nuko ndiheba numva ko ubuzima bwanjye burangiye! mukuru wanjye yaje kumpimisha asanga ndi muzima ariko nanga kubyemera, naje kongera ndipimisha nsanga ndi muzima! nshima Imana cyane mpita mfata umwanzuro ntakuka wo gukizwa nkava mu byaha by’ubusambanyi.”

Yakomeje agira ati: “Burya iyo umuntu yibye abirya agahe gato,ariko iyo bagufashe bakaguca akaboko ntigasubiraho, usambana akanya gato ariko wakwandura Sida ukababara igihe kirekire.”

Nyirinkwaya avuga ko abakirisito muri iyi minsi bari bakwiye kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe, uko mayibobo zikundana abakirisito bari bakwiye kurushaho bityo abantu bakabasha kubasaruraho imbuto za gikirisito.

Ati: “Bavandimwe turi mu bihe bikomeye aho nta muntu wifuriza mugenzi we ikiza, Yesu niwe nzira, wirinde rero utagwa mu moshya, aka kanya uriho ariko ejo ntuzi uko bizagenda, gusa tuzirikane ko Uwiteka ari we buhungiro umwiringiye ntacyo azakena.”

Agira inama abakirisito yo kutabera bagenzi babo ibigusha nkuko na we yagushijwe n’uwo baririmbanaga muri korali akamushora mu busambanyi kandi azi ko yanduye Sida.

Src:IBYISHIMO

Ibitekerezo

  • Nubwo abitwa Abakristu barenga 2 Billions/Milliards,YESU yavuze ko Abakristu nyakuri ari bake cyane,kubera ko INZIRA y’ubukristu iruhije (Matayo 7:13,14).Ikibabaje nuko abakuru b’amadini aribo ba mbere mu gukora ibyo imana itubuza.Cyanecyane kurya amafranga y’abayoboke babo.

    Man cyakora ibyo nukuri!

    mushuti uwo mukobwa yaraguhemukiye bureka Yuki kubera urukundo imana ingukunda yarakurinze ntiwandura SID

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa