skol
fortebet

Dore uko wakwirinda gutwita igihe umaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ese mbere wakibaza uti gutwita(pregnancy) bitangira ryari? Ni umunsi intanga zahuriyeho?cg ni igihe igi ryafashe muri uterus? Uko wasubiza icyo kibazo kose ntibyahindura uburebure bwo gutwita bw’ibyumweru 40 kdi ibi byumweru bitangirana n’umunsi uwasamye aherukira gutangira imihango iheruka.

Sponsored Ad

Gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko, ese ayo mategeko agendera ku buhe busobanuro bw’igihe gutwita bitangirira? Ese ko ari icyaha gukuramo inda ijambo ry’Imana rivugako gutwita bitangira ryari? Bitewe naho uherereye n’amategeko mugenderaho (government policy) wamenya ko Aho kwirinda gusama nyuma y’imibonano idakingiye ari kimwe no gukuramo inda.

Ushobora kwirinda gusama na nyuma yuko ukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
Kuko ni uburyo butari ugukuramo inda nkuko bamwe babitekereza kuko butuma umuntu adasama kandi ntibunatuma umuntu akuramo inda yasamye.

Uburyo bwo kwirinda gusama inda nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cg uburyo bwo kwikingira wakoresheje bwanze( urugero: agakingirizo wakoresheje kacitse,…)

-Ni uburyo bw ibinini ndetse ubwagapira kajya mumura
-Uburyo bw ibinini bukoreshwa mu minsi 3 kugera kuri itanu nyuma yo gukora imibonano idakingiye cg uko wikingiye byanze ariko uburyo bw agapira bushobora gukoreshwa kugera ku munsi wa 7 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

-Buboneka ku isi ndetse na hano mu rwanda
Bukoreshwa rimwe na rimwe igihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko si uburyo bwo gukoresha igihe kirekire ngo uboneze urubyaro
-Bushobora kandi gukoreshwa ni umukobwa cg umugore usanzwe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro runaka ariko akeka ko bwagize ikibazo (urugero: yibutse ko atafashe ikinini cyo kuboneza urubyaro kandi agomba kugifata buri munsi) aho gutegereza ashobora guhita akoresha ubu buryo
-Burizewe ko nta ngaruka bugira
-Ibinini bikoreshwa muri ubu buryo usanga bigira amazina atandukanye aho mu gifaransa bacyita pilule du lendemain, mu cyongereza bakacyita morning after pill cg another choice n’ibindi
-ubu buryo bugira ingufu n akamaro cyane iyo bukoreshejwe vuba bishoboka nyuma y imibonano idakingiye

-muri ubu buryo harimo:

1. Ikinini kirimo umusemburo cyitwa levonorgestrel, ari nacyo bakunda kwita ariya mazina navuze haruguru mu ndimi zamahanga, kiboneka mu ma farumasi menshi, ntago bisaba ko muganga akikwandikira kugirango ukigure, nicyo kigaragaza ubushobozi bwo kurinda gusama kurusha ubundi bwoko bw ibinini bukoreshwa, ntukenera kubanza kwisuzumisha ngo ubone kukinywa, hari ubwo biba ari bibiri ukabinywera rimwe cg ukanywa kimwe ikindi ukakinywa nyuma y’amasaha 12, ariko hari nubwo kiba ari kimwe ugahita ukinywa bikarangira, mu ngaruka zidakanganye byagutera harimo kugira iseseme no kuruka arko iyo bikabije ushobora kujya kwa muganga ugafata imiti ariko ubundi bihita bishira.

2. Ubundi ni ibinini birimo imisemburo bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro ariko iyo ari byo ushaka gukoresha ujya ku muganga akagusobanurira uburyo ubikoresha, nabyo bishobora gutera iseseme no kuruka ariko bigashira.

3. Ubundi ni agapira kajya mumura kakaba kagomba kujyamo mu minsi 7 nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ko nta musemburo kagira kandi gashobora kuguma mu mura mugihe kirenga imyaka 5

Ubu buryo bwose ntibukuraho ko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uba ushobora kwanduriramo virusi itera sida cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

ICYITONDERWA: Ntamuntu ukwiye kujya ashingira kuri aya makuru gusa ngo afate ibyemezo ku buzima bwe nta nama yabigiriwemo na muganga ubifitiye uburenganzira.

Nyamuneka njya wishimira gusangiza abandi amakuru nk’aya afasha mu kubungabunga amagara buriya uba ukijije benshi cyane. www.umuryango.rw izafatanya n’abanyarwanda bose mu kubungabunga no kuzamura icyizere cy’ubuzima.

Ibitekerezo

  • ni byiza kutugeza ho amakuru yizewe kandi yukuri

    Ni ikihe kibazo gishobora gutuma umuntu Asama inda igafata Kand

    None ntangaruka bigira kubikiresha cyane ndavuga kubigira akamenyero cyane ibi Nini ntabwo byakwangiza ubuzima bwimyororokere yubikoresha.

    None ntangaruka bigira kubikiresha cyane ndavuga kubigira akamenyero cyane ibi Nini ntabwo byakwangiza ubuzima bwimyororokere yubikoresha.

    MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
    NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
    1Chlorophyl
    2.maharani
    3.Yeegano
    4.fatima
    5.femenin Wash

    NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

    ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

    MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.

    MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
    NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
    1Chlorophyl
    2.maharani
    3.Yeegano
    4.fatima
    5.femenin Wash

    NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

    ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

    MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.

    Njyewe nakoresheje icyo kinini ariko nyuma yicyumweru kimwe mbiriye mpita njya mu mihango, none nakomerejwe kubabara no kwiyongera kwa mabere. Ese ubwo sikimenyetso cyuko ntwite?

    Ineza fone number:0789515632

    Birashobokako warangiza kubikora ugahita ufata icyokinini cg urareka hagashira nkiminsi cg iminota runaka

    Birashobokako warangiza kubikora ugahita ufata icyokinini cg urareka hagashira nkiminsi cg iminota runaka

    None se uvuye mumihango haciye imisi 3 wasama??

    Ikinini ugifata igihe uvuye mumibonano mpuza bitsina

    Gukoresha neza ikinini kugirango utisanga wasamye kdi utabiteganyije

    Uburyo bwiza nukwifata ark mujye mukoresha agakingirizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa