skol
fortebet

Dore urutonde rw’abagore 5 bize amashuri menshi kurusha abandi muri Afurika

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe usanga bamwe mu bakuru b’ibihugu bafata ubutegetsi batarize amashuri menshi cyangwa se barize ibya gisirikare gusa, bamwe usanga bafite abagore batyaye mu mutwe, bafite amashuri ahambaye yanababeshaho neza batanabaye ari abafasha b’abakuru b’ibihugu.

Sponsored Ad

Ku mugabane wa Afurika, Perezida Mugabe atarava ku buyobozi niwe wazaga ku isonga mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bize menshi, gusa n’umugore we, Grace yazaga mu bafasha ba mbere b’abakuru b’ibihugu bize menshi. Mu gihe batakiri muri izi ntonde, reka turebe ubu abize menshi kurusha abandi.

1.Dr Malika Issoufou Mahamadou:

Dr Malika Issoufou w’imyaka 43 y’amavuko, ni umugore wa Mahamadou Issoufou, Perezida wa Niger, Dr Malika ni umuganga, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga yo ku rwego rwa Dogitora (Dr.) yakuye muri kaminuza y’i Niamey “Université Abdou Moumouni Dioffo de Niamey (UAM), mu 2000. Uyu mugore wa Perezida, yagiye yiga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Bufaransa aza kuhava ari inzobere mu kiganga.

Na mbere y’uko umugabo we aba Perezida, uyu mugore ngo azwiho kuba impirimbanyi mu guharanira iterambere rusange ry’ubuzima bwa muntu ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

2.Sika Bella Kaboré

Bella Kaboré w’imyaka 59 y’amavuko, ni umugore wa perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Fasso. Amashuri yisumbuye yayize muri Togo no mu Bufaransa, arangiriza ikiciro cya kaminuza i Lomé, muri Togo, icyiciro cya gatatu cya kaminuza nacyo yagisoje ahagana mu 1979, muri kaminuza “Université de Lomé” mu bijyanye n’amategeko.

Bella Kaboré, amashuri yayakomereje mu Bufaransa aho yize muri ‘Université de Bourgogne’ Dijon akurikirana ibijyanye n’imiyoborere y’inganda ahagana mu 1980, ahavana impamyabushobozi y’ikirenga dore ko muri iyo myaka yari umwe mu nzobere muri Afurika.

3.Djene Kaba Condé

Kaba Condé ni umugore wa Alpha Condé wa Guinea Conakry. Yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza muri “University Paris VII” mu Bufaransa. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) mu bumenyi bwo gutanga amakuru n’itumanaho “Information Science and Communication”.

Uyu mugore wa Perezida afite n’indi mpamyabumenyi mu bijyanye n’imibanire (sociology). Uyu mugore yakoze mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, n’indi mirimo itandukanye mu Bufaransa.

4.Aisha Muhammadu Buhari

Ni umugore wa Perezida Muhammadu Buhari wa Niger akaba afite imyaka 47 y’amavuko. Nk’uko ikinyamakuru Jewanda kibitangaza, ngo amashuri y’uyu mugore, yakagombye kuba urugero rwiza rwo gutera imbaraga igitsinagore ku bijyanye n’imyigire muri Afurika.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bugeni n’indi yo mu miyoborere, akaba afite iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) muri “international affairs and strategic studies” yakuye mu ishuri rya gisirikare i Niger.
Uyu mugore ufatwa nk’umuhanga cyane, afite n’izindi mpamyabumenyi yakuye mu Bwongereza no mu Bufaransa.akaba yaranditse igitabo yise ‘Essentials of Beauty Therapy’.

5.Dominique Ouattara

Dominique Folloroux-Ouattara umugore w’imyaka 62 y’amavuko wa Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire. Yarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 1972 muri ‘sciences économiques’ mu ishuri ry’i Strasbourg mu Bufaransa.

Yakomeje amasomo ye mu bijyanye n’indimi aza kubona dipolome ya DEUG (diplôme d’études universitaires générales) mu 1975. Nyuma yakomereje amasomo muri ‘Université Paris X’ yiga ibijyanye n’ubukungu.

Izi mpamyabumenyi ze zaje kwiyongeraho ijyanye n’imiyoborere (administration) yakuye muri FNAIM mu Bufaransa, Nyuma yakomeje amasomo mu zindi kaminuza zitandukanye mbere na nyuma yo gushakana na Jean Folloroux bashakanye mu 1975 agapfa mu 1983, akaza gushakana na Ouattara mu 1991.

Ibitekerezo

  • Ni byiza kwiga cyane.Bituma abantu bajijuka.Ariko abantu bibagirwa kwiga igitabo cyiza kurusha ibindi byose:Bible.
    Nicyo gitabo cyonyine kitwereka "the Future of Mankind",kandi kikatwereka uburyo twabona "Ubuzima bw’iteka muli Paradizo".Ikibabaje nuko usanga abantu batita kuli icyo gitabo,ahubwo bakibera gusa muli Shuguli,Politike,etc...
    Yesu akili ku isi,yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Abantu bake bagerageza ku bikora.Urugero,baliya bantu bajya mu mihanda ku isi yose,bakabwiriza Ijambo ry’imana kandi ku buntu nkuko Yesu yasize abisabye Abakristu Nyakuli bose (Yohana 14:12).Kubwiriza,niwo murimo nyamukuru imana idusaba.Tukawufatanya n’akazi gasanzwe kugirango tubeho.Bisaba kubanza kwiga neza Bible no Kwitanga.Niba ushaka kumenya Bible neza,watubwira kuko tubikora ku buntu kandi tugusanze iwawe.

    Buhari ntabwo ari president wa niger ahubwo ni nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa