Ese Padiri Nahimana yaba yarabanje gusoma Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu?

25 January 2017. | Opinion | 6 Ibitekerezo | Joseph Hakuzwumuremyi
  • Ese Padiri Nahimana yaba yarabanje gusoma  Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu?

Padiri Nahimana, ushaka kuza kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda ku itike y’ishyaka yashinze; Ishema

Kurwanya Leta ni kimwe, kugira ubushobozi, ubushishozi n’icyerekezo ubikoramo ni ikindi, abenshi babikoreshwa n’uburakari cyangwa urwango baba banga Leta barwanya buri gihe ibyo bateguye bikagarukira mu nzira kubera kubura icyerekezo.

Mu Ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, umunsi Padiri Nahimana yari yatangajeho ko azaza mu Rwanda aje guhatana na Perezida Kagame (nawe watangaje ku bunani bwa 2016 ko azongera akiyamamariza uyu mwanya), ndi umwe mu banyamakuru batari bake bari ku kibuga cy’indege i Kanombe mbere gato y’isaha yari yatangarijeho ko azaba ahageze.

Icyo gihe n’icyagikurikiye, haba kuza kwe, haba kutaza kwe, byose byari inkuru ku munyamakuru, byose byari bifite icyo bivuze ku munyamakuru ukurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda. Naratashye nkomeza kureka imvura y’inkuru kuri uyu mugabo yagwaga ubudahita ituruka mu byoko byose.

Padiri Nahimana avuga ko Leta yamwimye ibyangombwa ndetse ikajya ivugana na sosiyete z’indege zitwara abantu ko idashaka ko zimupakira aza mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda nayo, bitangajwe n’Ibiro Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, yo ivuga ko ibyangombwa bya Padiri Nahimana birimo ikibazo agomba kubanza agakemura.

Leta ivuga ko Padiri Nahimana agomba kubanza kuvana urujijo ku byangombwa bye n’ubwenegihugu bw’ibindi bihugu yaba afite nyuma akakirwa n’amaboko yombi.

Padiri Nahimana yasabye anemererwa visa y’Ubukerarugendo nk’umufaransa uzasura Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo. Gusa nanone akabwira itangazamakuru ko aje kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Padiri Nahimana kandi anafite urupapuro rw’inzira rw’u Rwanda rwarangiye (we avuga ko yasabye urundi n’ubwo yinubira ko bamukerereje kurumuha).

Ibi bidakemutse, nkuko ahora abivuga ko ari Leta yanga ko aza mu Rwanda ku munota wa nyuma buri gihe uko ateguye gutaha ikabuza sosiyete zitwara abantu mu ndege ziza Kigali kumutwara, mbona bizakomeza kugorana kubona indege izana i Kigali umufaransa Padiri Nahimana ugendera ku byangombwa (visa) byo gusura ibyiza by’Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo ariko itangazamakuru yatumiye rimurindiriye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika!

Aha niho ngaruka nkibaza niba Padiri Nahimana nawe atari mu cyiciro cy’abarwanya ubutegetsi bakoreshejwe n’uburakari n’urwango banga abayoboye bashaka gusimbura kurusha uko byaba ari umugambi wa politiki bateguye neza na gahunda bafitiye igihugu byanabafasha kwigarura imitima y’abaturage bakabahundagazagaho amajwi bagahigika abo bahanganye mu matora!

Niba koko Padiri Nahimana afite ubwenegihugu n’urupapuro rw’inzira by’Ubufaransa yasabye ndetse n’ubunyarwanda bw’umwimerere, ashobora kuzahabwa ikaze mu buryo bubiri: nk’umufaransa uje gusura u Rwanda cyangwa se umunyarwanda utashye. Ubu nibwo nibanzeho kuko nibwo yagerageje inshuro ebyiri byanga

Niba ahisemo kuza nk’umufaransa uje gusura u Rwanda, azasura ibyo rwagezeho mu myaka ishize adahari, yiyibutse ibyiza nyaburanga yasize, asure abavandimwe n’inshuti, ahitemo kwisubirira mu Bufaransa nk’umufaransa utashye cyangwa se kwiturira yikorere indi mirimo nk’umunyarwanda uvanyemo kuba yaba Perezida w’Igihugu.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe muri 2003 uko ryavuguruwe muri 2015 kugeza ubu, ingingo yaryo ya 25 ivuga ku burenganzira ku gihugu no ku bwenegihugu igira iti:

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye. Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu gihugu cye.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda.

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw‟inkomoko.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw‟u Rwanda, iyo babisabye.

Itegeko Ngenga riteganya ibijyanye n‟ubwenegihugu nyarwanda”.

Naho mu bintu 7 ingingo ya 99 muri iri tegeko nshinga ivuga ko bisabwa ushaka kuba Umukuru w’Igihugu, icya kabili kivuga ko ushaka kwiyamamariza kumuba nta bundi bwenegihugu bw’ikindi gihugu agomba kuba afite.
Iyi ngingo ivuga ko ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari ibi bikurikira:

“Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:

1° afite ubwenegihugu nyarwanda bw‟inkomoko;

2° nta bundi bwenegihugu afite;

3° indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n‟abandi;

4° atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);

5° atarambuwe n‟inkiko uburenganzira mbonezamubano n‟ubwa politiki;

6° afite nibura imyaka mirongo itatu n‟itanu (35) y‟amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

7° aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya”.

Ese Padiri Nahimana n’abajyanama be baba barafashe akanya ko gusoma iri tegeko nshinga? Padiri Nahimana se aratangira inzira zo gusubiza ubwenegihugu bw’Ubufaransa? Jye ndi umunyamakuru, uko bizagenda kose izaba ari indi nkuru! Yaripfana, ataripfana ni indi nkuru ku munyamakuru!

Ibitekerezo
  • MyPassion

    mangenzi
    25 January 2017 - Musubize

    mumureke aze azasubirayo uko yaje, azabaze bene wabo uko byabagendekeye.

  • MyPassion

    manzi
    25 January 2017 - Musubize

    Reka nkeka mumwumva nabi, buriya abapadiri baba bazi tonic solfa ashobora kuba ari perezida wa chorale, baba bazi kwigisha nabwo ashobora kuba perezida wakoperative!!!! Ibaze kwifuza kuyobora igihugu utazi itegekonshinga ryacyo!!! nanjye nyarucari nararisomye nkora download ndibitse munzu none ushaka kuba perezida ananiwe no kumenya ningingo imukumira

  • MyPassion

    peter
    25 January 2017 - Musubize

    Nawe arabizi kdi yarabisobanuyeko ubwenegihugu bwubufaransa azaburukura namara kugera mu rwanda igihe cyo gutanga candidature kigeze.ariko kdi ntimwiyibagizeko nawe azi urumutegereje ntiyapfa guhita aburekura akiri mubufaransa kuko igihe bazamufunga ubwenegihugu bwubufaransa buzamurengera kuko ibyo muzaba mumurega byose bizaba nkeka byarakorewe mubufaransa

  • MyPassion

    Padri
    25 January 2017 - Musubize

    Araze se ngo arenganure abarengana kano kageni!!!???Urabona ibyo bakorera uyu mugabo,bakanamufata amafototo koko???ikigicucu ngo kirayamamaza nta gahunda kirikugaragaza!!!gishinyagura gusa!!

    https://www.youtube.com/watch?v=40Ih0FSzjHw

  • MyPassion

    gruec
    25 January 2017 - Musubize

    Umusaza, ntacyo azabona gisumbye "ubuhunzi" yasezeranye kwiha Imana amasezerano (igihango) arayatatira kandi ari ay’Imana. None se ayabantu mushaka ko uyubahiriza ate?

  • MyPassion

    umusaza
    25 January 2017 - Musubize

    Uriya mugabo icyo agamije di ukuba perezida kuko nkeka ko na we azi neza ko utaba Perezida ufite ubundi bwenegihugu, azi neza ko utava iburayi n ’ ishyaka ritemewe ngo ube perezida mu mezi make asigaye. Ahubwo afite umugambi wo gusebya leta y’u Rwanda ko itubahiriza amategeko,... mu mureke azibonera

Tanga Igitekerezo