skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rw’abaperezida 10 bo muri Afurika bagiye binjiza agatubutse kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kuba umukuru w’igihugu ni inshingano ndetse nakazi gakomeye cyane gasaba ubwitange na politike nyinshi kugirango uteze imbere abatuye igihugu ndetse no guhindura isura y’igihugu, gusa abagakora nabo bagenerwa ayo bahembwa nk’abandi bose dore ko hari n’abatekerezako perezida adahembwa ko ari ubwitange aba akorera cyangwa ahabwa agashimwe gusa.

Sponsored Ad

Hano muri Africa umugabane ugarukwaho kenshi kubera ibibazo by’imvururu n’intambara ,umugabane bigoye kugirango uzarangwe nituze mu bice bimwe na bimwe biwugize, twabakusanyirije urutonde rw’abaperizida 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi kuri uyu mugabane duhereye ku wa cumi tumanuka.

10.Paul KAGAME

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uyoboye igihugu kiri gutera imbere byihuse mu bukungu ,kuri ubu yinjiza ibihumbi $85,000 by’amadorali buri mwaka.

9.Ellen Johnson Sirleaf

Ellen Johnson Sirleaf wayoboye igihugu cya Liberia, akaba ari nawe mugore wa mbere wayoboye igihugu ku mugabane w’ Africa akaba yarahembwaga $ 90,000 buri mwaka,akaba aherutse gusimburwa ku butegetsi na George weah.

8.Alassane Quattara

Alassane Quattara Perezida wa cumi nagatanu(15) wa cote divoire/ Ivory cost kuva mu mwaka 2011, ubu akaba yinjiza $100,000 buri mwaka.

7.Ali Zeidan

Ali Zeidan wahoze ari minisitiri w’intebe wa Libya yari asanzwe yinjiza $105,000 buri mwaka.

6.Hifipekunye Pahamba

Hefipekunye pahamba wayoboye igihugu cya Namibia (2005–2015) yaje gusimburwa na Hage Geingob gusa uyu Pahamba yahembwaga $110,000 buri mwaka.

5.Denis Sassou Nguesso

Denis Sassou Nguesso uyobora igihugu cya Congo Brazzaville akaba yinjiza $ 110,000 buri mwaka.

4.Ikililou Dhoinine

Ikililou Dhoinine wayoboye ibirwa bya Comoros kuva (2011–2016),ndetse yigeze no kuba Vice-President wa Comoros (2006–2011) yahebwaga asaga $1150,000. Kuri ubu yasimbuwe na Azali Assoumani.

3.Uhuru Kenyata

Uhuru Muigai Kenyatta uyobora igihugu cya Kenya kugeza ubu umushahara we ungana na $132,000 buri mwaka.

2.Abdelaziz Bouteflika

Abdelaziz Bouteflika wayoboye igihugu cya Algeria kuva 1999 kugeza ubu , kumushahara we ahembwa $168,000 buri mwaka.

1.Jacob Zuma

Jacob Gedleyihlekisa Zuma umusaza w’imyaka 75 niwe uyoboye aba perezida bahembwa agatubutse kuri uyu mugabane w’Afurika . akaba ayoboye Afurika y’epfo kuva mu mwaka 2009 kugeza 2018 aho yasimbuwe na Cyril Ramaphosa,akaba yarahembwaga $272,000 buri mwaka.

Kuba perezida ni akazi gasaba ubwitonzi cyane kuko akenshi ukarangiza cyangwa wegura ukanjyanwa mu inkiko ushinjwa kunyereza imari ya leta ,imisoro,nibindi byinshi bitandukanye akenshi biza biturutse ku mitungo ufite cyangwa wagiye ubona.

Ibitekerezo

  • Wa munyamakuru we ushoje inkuru yawe neza. Iyugizimana ujyanwa muri gereza ubundi uricwa. Wanahunga bakazaza gufatira iyo mitungo yawe kuko iruhande rwayo muvuze hari nayandi aba yarasahuwe abitse mu mabanki menshi hanze muzasome banana pappers muzasangamo benshi naho bagiye kuyahisha.

    Ubwose abarabu baba bahebwa angahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa