skol
fortebet

Ibi nibyo bintu 15 byagufasha gukangura no gukuza ubwenge bw’umwana wawe

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Urashaka kwigisha umwana wawe na mbere y’uko ajya ku ishuri, yaba imyitwarire myiza, uburere bw’ibanze, ndetse n’imikorere.

Sponsored Ad

Ngo ni byiza kumwigisha nk’umubyeyi we kurusha uko wafata umwanya wa mwarimu, kubera ko byanze bikunze ni wowe umwana azabaza ibibazo byinshi agenda agira uko ubwonko bwe bukura.

Urubuga rwa interineti journal des femmes rwatanze ibintu 15 byafasha umubyeyi gukuza ubwenge bw’umwana we.

1.Ngo ni byiza kandi ni ingenzi gusubiza ibibazo by’umwana uko byakabaye, yaba ibyo abaza ahereye ku byo abona mu nzu, cyangwa se yatembereye, n’ahandi.

2.Ni byiza kandi gusohokana na we ahantu hari ibimera n’inyamaswa kugira ngo umwigishe n’ibyo atabona mu rugo.

3.Fata igihe buri munsi byibura iminota 10 uganire na we nta kindi kintu uri gukora ku ruhande.

4.Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe kandi zitanga inama yo gukora siporo muri kumwe, kugira ngo yige kugenzura umubiri we, ndetse no kumenya imyitozo ngororamubiri agomba gukora.

5.Genzura ibitotsi bye, kuko mu gihe umwana asinziriye ni bwo ubwenge bwisubira, hanyuma n’ibyiyongereyeho bikajya mu mwanya wabyo.

6.Musomere udukuru, umwigishe imigani kandi umubaze ibibazo ku byo yumvise.

7.Ushobora kandi kumusaba kugusubiriramo film zishushanyije yarebye. Ni byiza kumuha ibitabo, n’ubwo yaba ataramenya gusoma.

8.Guha umwana umwanya uhagije wo gukina, na byo ni bimwe mu byo umubyeyi yakora kugira ubwenge bwe bukure neza.

Ngo umwana ashobora gukina wenyine, hamwe na bagenzi be, cyangwa se mugakina niba ufite igihe ukaba unabishaka. Ngo ibi bituma umwana abasha gutekereza no guhimba ibintu bishya.

9.Mushakire imikino yo kubaka, iyo guca imirongo, iy’ibipupe, cyangwa se imikino yigisha yo kuri mudasobwa.

10.Ni byiza kandi kumwereka ibyo nawe usoma. Ushobora no kumureka agakinisha clavier ya mudasobwa yawe, ariko umuri iruhande.

11.Si byiza na gato kumushyiraho agahato, kuko ushobora gutuma abihaga, ku buryo yazanga n’ishuri.

12.Mutoze umuziki, mujyane mu nzu ndangamurage aho kumujyana mu nzu zireberwamo filime, muhe umwanya mufatanye mu gihe uri guteka cyangwa se gutunganya ibintu, bigakorwa nk’uburyo bwo kwishimisha aho kuba imirimo y’agahato.

13.Mufashe kumenya igihe n’aho ari, umuha amakuru buri gihe kuri byo. Urugero, mufashe kumenya kwifashisha karendari, umubwire nomero n’amazina y’imihanda mukunda kunyura, kandi ubimwereke ku ikarita niba ihari.

14.Mwibutse kandi ibyahise wifashishije amafoto n’ibindi byibutsa ibyabaye.

15.Icya nyuma, ni inshingano z’umubyeyi guha no kwigisha urukundo umwana we. Urukundo ni inshingano ziguhuza n’umwana wawe, si byo bikugira umwarimu mwiza w’umwana we.

Ariko mu gihe wamuhaye urukundo ukanamwigisha bikwiriye, azaba afite ubushobozi bwo kwakira neza ibyo azahabwa mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa