skol
fortebet

Iby’ ingenzi mu bikubiye mu butumwa Papa Francis yageneye abatuye isi kuri uyu munsi wa ’Noheli’

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa noheli, abakiristu ku isi bibuka ivuka rya Yezu, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika Papa Francis, yifurike abatuye isi amahoro, asaba ko intambara zishyingiye ku iterabwoba zihagarara n’amakimbirane.
Ni mu gitambo cya misa cyabereye muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016. Papa yikomoje ku magorwa abatuye igihugu cya Syria cyane cyane mu karere ka Aleppo bakomeje guhura nayo .
Yasabye amahanga guhaguruka agashakira umuti ikibazo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa noheli, abakiristu ku isi bibuka ivuka rya Yezu, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika Papa Francis, yifurike abatuye isi amahoro, asaba ko intambara zishyingiye ku iterabwoba zihagarara n’amakimbirane.

Ni mu gitambo cya misa cyabereye muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016. Papa yikomoje ku magorwa abatuye igihugu cya Syria cyane cyane mu karere ka Aleppo bakomeje guhura nayo .

Yasabye amahanga guhaguruka agashakira umuti ikibazo cy’intambara muri Syria.

Papa Francis yavuze ko iterabwoba rikomeje guteza ubwoba bukabije n’impfu mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ayo magambo yashimangiwe kandi na Musenyeri mukuru w’itorero ry’abangilikani ku isi, Justin Welby, wavuze ko muri iki gihe abatuye isi babayeho mu bwoba n’ivangura.

Insegero nyinshi ku mugabane w’Uburayi zari zirinzwe bidasanzwe.

Perezida Barack Obama n’umuryango we bizihirije umunsi mukuru wa noheli I Hawaii, mu gihe uzamusimbura Donald Trump yizihirije uwo munsi muri Leta ya Florida.

Papa Francis yahamagariye abatiye isi kwita ku burenganzira bw’abana burimo kubaho kubaho mu mahoro. Yibukije ko hari abana benshi bakomeje guhunga amabombe, abandi bagapfira mu mato bagerageza gushakisha ubuhungiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa