skol
fortebet

Ibyiza byo kunywa amazi y’akazuyazi n’akamaro kayo mu mubiri wawe

Yanditswe: Thursday 11, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bavuga ko kunywa amazi ari ikintu cyiza kuko afite akamaro gakomeye, icyakora ngo kuyanywa ari akazuyazi byagirira umubiri neza kuruta kuyanywa akonje.

Sponsored Ad

Ibyiza ni ukunywa amazi y’akazuyazi ariko adashyushye cyane, mbese afite igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi ya ‘degire selisiyusi’ 65 (< 65°C), ayo mazi ngo asukura umubiri agatuma usohora imyanda yose, ndetse akanafasha utunyangingo tw’umubiri kudasaza imburagihe.

Amazi y’akazuyazi kandi nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.chateaudeau.com, atuma uruhu rw’umuntu rugira ubuzima bwiza, kuko afungura utwenge tw’uruhu, tugasohora imyanda, uruhu rukaba rushobora gukweduka uko bikwiriye.

Kunywa amazi y’akazuyazi kandi bifasha mu migendekere myiza y’igogora, mu gihe umuntu yayanyoye amaze kurya, bitandukanye no kunywa amazi akonje nyuma yo kurya, kuko byo bituma ibinure byo mu byo kurya bigenda byitsindagira ku mara.

Kunywa amazi y’akazuyazi kandi bifasha abantu bakunda kubabara umutwe, kuko bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, umwuka (oxygène) ukagera ku bwonko neza, uko kuba umwuka ugera ku bwonko bitabanje kugora imitsi, kandi uwo mwuka ukagera ku bwonko uhagije, bigabanya ububabare.

Kunywa amazi y’akazuyazi kandi byoroshya ibicurane, kuko bituma mu mazuru hafunguka, umuntu agashobora guhumeka neza, ndetse bikamukiza no kubabara mu muhogo cyane mu gihe arwaye ‘grippe’.

Ku rubuga https://www.santeplusmag.com, bavuga ko amazi y’akazuyazi ari umuti Abashinwa n’Abahinde bakoreshaga guhera mu myaka ya cyera cyane. Ayo mazi yongerera umubiri ubushyuhe, bigatuma imikaya yoroha igakora neza ndetse n’ingingo zose z’umuntu zikamererwa neza.

Kunywa amazi y’akazuyazi kandi bifasha abantu bakunda kugira ikibazo cy’impatwe ndetse akanasukura inzira y’igogora, yorohereza abantu bajya mu mihango bakababara.

Kunywa amazi y’akazuyazi arimo indimu mu gitondo, byafasha abantu bifuza kugabanya ibiro, kuko agenda agashongesha ibinure byitsindagiye mu mubiri, agatuma impyiko zikora akazi kazo neza, zigasohora imyanda ndetse n’ibyo binure, ibiro bikagenda bigabanuka. Atuma kandi amaraso atembera mu mubiri neza, akanarinda umuntu gusaza imburagihe.

Ku rubuga https://www.exquado.com, bavuga ko kunywa amazi y’akazuyazi bifasha umubiri w’umuntu kumererwa neza muri rusange, ariko by’umwihariko ngo bifasha abantu bakunda kugira umwuka wo mu kanwa uhumura nabi, iyo bayanyoye mu gitondo bifasha mu gukemura icyo kibazo.

Ikindi ngo bituma umuntu agira imisatsi myiza ndetse n’uruhu rumeraho umusatsi rukagira ubuzima bwiza, kuko n’ubundi muri rusange ayo mazi atuma uruhu rw’umubiri w’umuntu rwose ruhumeka neza.

Ikindi cyiza cyo kunywa amazi y’akazuyazi cyane cyane mu gitondo, ngo ni uko yongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma atarwaragurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa