skol
fortebet

Icyo Jenoside aricyo ndetse n’intambwe nyamukuru zituma ibaho

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa bugakorerwa itsinda ry’abantu,idini,agace runaka cyangwa se igihugu runaka

Sponsored Ad

Bimwe mu biranga ubuzima bw’abantu n’imyizerere aho abantu benshi baba bafite imyizerere runaka nko kujya mu ijuru,kwizera Imana nubwo batayibona,kwizera imigenzo runaka n’ibindi.

Imwe mu ntambwe zituma habaho Jenoside ni uko abantu bamwe babwirwa ko abantu runaka ari babi,bafite imiziro ndetse ko kubica bagashira byatuma isi iba nziza cyane.

Intambwe 8 zituma habaho Jenoside

Umuhanga mu gukora ubushakashatsi ku byerekeye Jenoside witwa Prof.Gregory H. Stanton washinze umuryango witwa Genocide Watch ufasha mu kurwanya Jenoside,kuyigaragaza no guhana abayikoze n’abayiteguye.

1.Kuvangura abantu:Iki gice gitangira hakoreshwa ijambo “twe na bariya”,abantu bakagabanywa mu matsinda bagendeye ku butunzi,ku idini,ku bwenegihugu.Ibi nibyo byakomotsemo amazina Abadage,Abahutu,Abatutsi,Abatwa n’Abayahudi.

2.Gushyiraho ibimenyetso bitandukanya Abantu:Muri iki gice abantu bahabwa amazina cyangwa ibimeneyetso bibatandukanya n’abandi.Abantu biswe Abatutsi,Abatwa,n’Abatutsi.

Abantu bahabwa kandi ibintu bibatandukanya nk’imyenda,Amarangamuntu,n’ibindi.Muri jenoside yakorewe Abayahudi bahawe inyenyeri y’umuhondo,mu Rwanda batanga amarangamuntu yanditsemo amoko n’ibindi.

3.Gutoteza abantu: Iki gice kirangwa no kwambura uburenganzira itsinda ry’abantu bagatangira kubita inyenzi nkuko byakorerwaga abatutsi mu Rwanda,kubita imungu,kanseri cyangwa mikorobe,udukoko,n’ibindi.Abantu bamburwa uburenganzira bumwe na bumwe nko gutora,kuvurwa,kwitwa abantu,n’ibindi.

4.Guhuza Gahunda/Umugambi: Buri gihe Jenoside iba imaze igihe kinini itegurwa na Leta aho hakoreshwa inzego za gisirikare n’inzego zitazwi zitozwa kwica abantu.Leta itanga imyitozo ikomeye n’ibikoresho bizafasha abantu kumara abandi.Abiyemeje kwica bahabwa ibihembo n’agahimbazamusyi kugira ngo bakore ubwicanyi bashishikaye.

5.Guca itsinda rimwe ry’abantu ukarituza ukwabo hagashyirwaho amategeko abaca mu bandi bantu aho mu Budage hari harashyizweho amategeko abuza Abadage gushyingiranywa n’Abayahudi.Abadage bari barasobanuriwe ububi bw’Abayahudi kugira ngo babange.Ibi bikorwa kugira ngo hatazagira ubangamira umugambi w’ubwicanyi.

6.Imyiteguro ya nyuma:Imigambi ya nyuma y’ubwicanyi ishyirwaho.Leta cyangwa inyeshyamba zipanga ibyo zakorera amoko yashyizweho.Haduka imvugo zivuga ngo “Nitutabamara bazatumara”.Jenoside itangira kugirwa uburyo bwo kwitabara.Abicanyi bahabwa imbunda n’ibindi bikoresho byo kumara abandi.

7.Ubwicanyi :Abagomba kwicwa baba bazwi kuko baba barahawe ibirango,baratujwe ahantu hamwe cyangwa se barambitswe imyenda ibatandukanya n’abandi.Imitungo yabo iba yarafatiriwe ku buryo batashoboraga guhunga.

Ubwicanyi buhita butangira ubwoko runaka bukicwa bwitwa ko atari abantu.Hakorwa ibikorwa by’ubwicanyi,gufata ku ngufu,n’ubugome bw’indengakamere.

8.Guhakana Jenoside: Nyuma y’ubwicanyi bw’indengakamere,abakoze Jenoside n’abayiteye inkunga batangira kuyihakana bakavuga ko itabayeho.Abicanyi bagerageza gucukura ibyobo byo gutamo abantu,gutwika imirambo n’ibindi.

Abagizi ba nabi bagerageza guhisha ibimenyetso ndetse bagatera ubwoba abatangabuhamya mu rwego rwo gupfobya Jenoside.Abicanyi batangira kuvuga ko nta cyaha bakoze kwica bagenzi babo.

Ibitekerezo

  • ibirenzeho

    Ingengabitekerezo ya genocide iragenda irangira gusa murubyiruko ho iracyarimo kandi iteyubwoba ndetse cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa