skol
fortebet

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera imiterere yayo yo mu maso ijya gusa n’iy’umuntu.Ubusanzwe biragoranye ko wapfa kubona indi nyamaswa itari mu muryango w’inguge ifite imiterere nkiyumuntu ari nayo mpamvu abantu babonye imbwa yitwa Nori bayitangarira.

Sponsored Ad

Iyi mbwa iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Seattle imaze kuba ikimenyabose, ndetse ba nyirayo bamaze kuyifunguriza konti kuri Instagram aho ifite abayikurikira basaga ibihumbi 17.

Uruhurirane rw’imiterere y’umuntu birimo umutwe munini, amaso manini n’isura y’iburungushuye bizwi nka Baby Schema bituma agaragara nk’aho ari mwiza ndetse agakundwa na bose ari nabyo biranga iyi mbwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa