skol
fortebet

Inkuru mpamo y’umugabo wasigiye urufungo akareba ibitamureba yagakwiye kubera isomo buri muntu

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Igihe kimwe mu mujyi hari hatuye umugabo w’umukire , warufite akazi kagutse .Mu gihe yaramaze muri kano kazi yabonye inshuti y’umugabo mugenzi we wakundaga gutemberera kuri iryo duka rye buri munsi.
Igihe Kimwe uyu mugabo w’umukire yarafite urugendo rwo kujya hanze n’umuryango we , Gusa yarafite impungenge z’uko ashobora kureka amafaranga ye mu inzu akibwa. Yafashe umwanya we abiganiriza umuryango we niko kumubwira ko yasaba inshuti ze za hafi ubufasha bakamusigarira ku inzu mu rwego rwo (...)

Sponsored Ad

Igihe kimwe mu mujyi hari hatuye umugabo w’umukire , warufite akazi kagutse .Mu gihe yaramaze muri kano kazi yabonye inshuti y’umugabo mugenzi we wakundaga gutemberera kuri iryo duka rye buri munsi.

Igihe Kimwe uyu mugabo w’umukire yarafite urugendo rwo kujya hanze n’umuryango we , Gusa yarafite impungenge z’uko ashobora kureka amafaranga ye mu inzu akibwa. Yafashe umwanya we abiganiriza umuryango we niko kumubwira ko yasaba inshuti ze za hafi ubufasha bakamusigarira ku inzu mu rwego rwo kugirango atibwa amafaranga yavunikiye igihe kirekire.

Uyu mukire yibutse ko afite inshuti y’umugabo bamaranye igihe bamenyanye ndetse bigahurizwa hamwe nuko atigeze abona amahirwe yo kugerageza umuntu kuva yavuka niko kwegera wa musore wakundaga kumusura ku kazi buri munsi amubwira iby’urugendo afite n’umuryango we ndetse amusaba ko yamusigarira ku inzu bibaye ngombwa mu gihe badahari.

Inshuti ye ntiyazuyaje yamubwiye ko izabikora , Umukire niko kumuha urufunguzo rw’ahantu yabikaga amafaranga ndetse ndetse n’izindi mfunguzo zose z’inyubako afata nzira aragenda n’umuryango we .

Nyuma y’iminsi micye uyu mugabo agarutse mu rugo , yabwiye ya nshuti ye yasigiye urufunguzo rw’ububiko bwe ko yageze mu rugo ndetse amusaba ko yabasura mu bakaganira gusa yatunguwe n’amagambo yinjiye mu inzu amubwira ko atarakwiye gusiga ububiko [ Locker ] burimo amabuye mu gihe we yarazi neza ko burimo amafaranga.

Yagize ati “ Ntunyizera ? Kubera iki washyize amabuye mu bubiko ? Niba utarabitsemo amafaranga niyihe mpamvu yatumye umpa urufunguzo bw’ububiko bwawe?

Buri muntu wese wari muri iyo nyubako yatunguwe no kumva amagambo yuwo musore wasigiwe urufunguzo gusa wa mugabo w’umukire n’ibitwenge byinshi yamubajije uburyo yamenye icyari kibitse mu bubiko bwe? ndetse amubaza niba yarafite uburenganzira bwo kuba yarafunguye?

Ati “ Ni gute wafunguye buriya bubiko ? Warufite uburenganzira bwo kubufungura mu gihe waruzi neza ko nahari?

Umusore wasigiwe urufunguzo yishwe n’ikimwaro gusa umukire amuhishurira ko impamvu yashyize amabuye mu bubiko aruko yashakaga gusuzuma ubushuti bafitanye hagati yabo ndetse amuhishurira ko abubonye umuherwe niko guhita amusaba ko yamusohocyera mu inzu vuba na bwangu.

Isomo wakuramo hano :

Igihe cyose ujye utekereza kabiri mbere yuko wizera umuntu . Ni byiza kugira inshuti gusa ukirinda kuba impumyi mu gihe wayizeye .

Iyi nkuru yanditswe na Muhire Jason yifashishije inkuru iri ku rubuga http://moralstories26.com

Ibitekerezo

  • Aya ni amazimwe nonese we yarusigiraga iki nimba ataracyeneye ko arebamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa