skol
fortebet

Kubwirwa ko bateye neza imwe mu mpamvu zitera abakobwa b’abanyarwandakazi kwambara impenure

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ababyeyi b’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abandi bantu bose biyubaha bakunze kwibaza impamvu itera abakobwa kwambara imyambaro migufi (Miniskirt/minijupe) bakabiyoberwa, kuko n’ababyambara akenshi iyo ubabajije bagusubiza bakwikiza bakakubwira yuko ari uko babikunda gusa kandi bikaba n’uburenganzira bwabo.

Sponsored Ad

Gusa iyo ubegereye neza mukaganira byimbitse utabashinja ko ibyo bakora bihabanye n’umuco cyangwa bitemewe, bakubwiza ukuri ikibibatera, benshi ugasanga bahurira y’uko baba biyumva cyangwa bakunda kubwirwa ko bateye neza, bafite amaguru meza, ikibuno cyiza, n’ibindi byo kubaringushya babwirwa ahanini n’abagabo cyangwa abakobwa bagenzi babo.

Bamwe mu basore batuye mu mujyi wa Kigali, bo bemeza ko kenshi umukobwa iyo ateye neza kandi yarabibwiwe n’abagabo n’abasore barenze umwe bituma atangira kwambara iyo myenda kuko aba azi ko ateye neza ndetse noneho agira ngo bibonwe na buri wese.

Naho bamwe mu bakobwa baba abakunda kwambara ibigufi ndetse n’ababyibuza kubera impamvu zitari zimwe baganiriye n’ikinyamakuru umuryango.rw bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma bakunda kwambara bene iyo myenda, zaba zishingiye kucyo umuntu aba akunda.

Nubwo impande zombi zitavuga rumwe k’uko zibyumva, benshi bahurizaga ku jambo ryitwa “Gutera neza, ubwiza, Kutita kubyo abantu bavuga ko bikwiye”

Gutera neza kwatera umukobwa kwambara imyenda migufi gute?

Burya ngo kenshi na Kenshi umukobwa iyo yabwiwe n’umugabo cyangwa umusore yewe bikanavugwa n’abandi bakobwa bagenzi be, ko yaba ateye neza, ngo iki ni kimwe mu bishobora gutuma umukobwa yambara imyenda migufi nta kibazo afite kuko ngo kwigaragaza iyo ukeka ko hari icyiza kiri ku mubiri wawe (exhibiting) ari kamere iba mu muntu, ariko ishobora kwicwa muri bamwe, ngo usanga nubwo ari ibiba mu bantu bose, iyo bigeze ku b’igitsinagore birushaho.

Uwamahoro wo mu kigero cy’imyaka 25, ukorera mu isoko rya Kimisagara, nawe akaba akunda kwiyambarira imyenda migufi, yabwiye umuryango.rw ko iyo yambaye imyenda migufi nta soni bimutera kuko ayikunda bitewe n’uburyo abona ateyemo.

Yagize ati: “Ndabizi ko nteye neza none naba mpisha uko nteye kubera iki? Erega burya kandi uwanga kuyambara ahanini aba afite ibyo ahisha cyane cyane ko benshi batambara iyo myenda bizwi ko baba bateye nabi.”

Bernard, umusore w’imyaka 30 utuye ku Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo, we avuga ko impamvu abona abakobwa bambara imyenda migufi, nta yindi ari uko baba bashaka gusa ko abagabo cyangwa abasore babahanga amaso bakanabifuza.

Yagize ati: “None se ari isi ituwemo n’abagore n’abakobwa gusa koko bajya bambara imyenda migufi kugira ngo barebwe na bande se? Bayambara kugira ngo tubarebe bityo bamwe muri bo bitume byibuze banabona abagabo kuko benshi muri bo baba bashaka kugaragaza uko bateye ariko hari n’icyo bagambiriye.”

Nsekarije, umugabo w’imyaka 45 ucuruje imyamabaro igihe kirekire muri Nyamirambo, yagize ati: “Iyo umukobwa amaze kubwirwa n’abagabo benshi ndetse n’abasore ko ateye neza, namaze kubona ko bimutera akabaraga ko gukomeza kwambara imyenda migufi cyangwa niba yari afite imyenda mike migufi akagura n’indi myinshi, kugirango nyine akomeze agaragaze ibyiza bimutatse dore ko aba yarabibwiwe na benshi.”

Nta nkumi yigaya, hari n’ababyambara bibeshya cyangwa babeshywe

Guhamya ko abambara mini (ibigufi) bose baba bateye neza, ngo biba ari ukwibeshya cyane nk’uko umugabo umwe ucururiza inkweto ahitwa kwa mutwe i Nyamirambo abivuga.

Ati: “Reka rero njyewe nkubwire, maze imyaka irenga 15 ncuruza inkweto zirimo n’iz’abagore n’abakobwa, ariko hariho igihe ndeba abaza hano bose kugura inkweto, nkareba ukuntu baba bambaye batitaye ku guhisha ubwambure bwabo ngasanga ari uko baba barabyishyizemo gusa cyangwa barababeshye ko bateye neza, kuko hari n’uba ateye nabi ukumva umugiriye impuhwe, ariko ntacyo wamuhinduraho nyine, uramureba ugatangara ukibaza icyo agendereye ukakiyoberwa.”

Impamvu si ubwiza gusa nk’uko bivugwa

Ubu buhamya butangwa n’urubyiruko n’abakuze bushobora kuba impamo kuko, mu busanzwe umugore wese yifitemo muri kamereye gushaka kurebwa cyane kurusha umugabo, kandi agakunda kwizera no kumva ibyo abwirwa niyo yaba abeshywa bipfa kuba bimwongoshyoshya bimubwira ibyiza ashaka kumva nk’uko abahanga mu by’imitekerereze babivuga.

Ngo hamwe no kubibwirwa kenshi ndetse noneho akajya abona atambuka benshi bakamurangarira, bimutera akanyabugabo ko kurushaho, kubikora, ndetse ngo ni nayo mpamvu ubona ko abagore aribo bakunda kwisiga ibintu by’amabara kugira ngo aho aciye hose abashe kugaragara cyangwa se abantui bamwiteho wenda babe banamwibazaho.

Kandi ngo buriya n’umuntu wese ashatse kubigenzura yabibona, ngo umugore ntabwo yaba azi ko hari icyiza kimuriho cyangwa afite, ntabwo apfa kugihisha ahubwo agerageza kugira uko yatuma kibonwa kikanamenywa na bose.

Gutera neza, cyangwa kwiyumvisha ko yaba ateye neza sibyo byonyine bitera umugore cyangwa umukobwa kwambara ibigufi cyangwa impenure, kuko ngo hari n’ababikorera gusa kwigomeka, nabwo ahanini ari ukugira ngo babonwe na benshi ndetse mu buryo butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa