skol
fortebet

Me Mutunzi wigeze kuganira Leon Mugesera mu mategeko yitabye Imana

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Me Mutunzi Donat wigeze kunganira mu mategeko Dr Léon Mugesera, yapfuye bivugwa ko yiyahuye, aho yari afungiye kuri Sitasito ya Polisi ya Ndera, akurikiranyweho ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yemeje iby’urupfu rwa Me Mutunzi, avuga ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi.’

Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku wa 19 zishyira 20 uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoresheje ingufu. Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.”

Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ [umwenda wo kwiyorosa].

Umurambo wa Me Mutunzi wajyanywe mu bitaro kugira ngo abagenzacyaha bashinzwe kwegeranya ibimenyetso bakore akazi kabo.

Umuryango wa Me Mutunzi, uvuga ko yaburiwe irengero kuva tariki 13 Mata 2018, aho bamuheruka ajyanye abana ku ishuri nyuma bakamutegereza bakamubura.

Uvuga ko yaburanye n’imodoka bamuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa igacamo ubundi bikanga. Nyuma yo kugerageza telefoni ye igihe kirekire, ku wa Gatanu w’icyumweru nibwo yitabwe n’umuntu batazi arababwira ngo ‘bahumure aho ari ameze neza.’

Umugore wa Me Mutunzi, Ugirimpuhwe Valentine, yabwiye IGIHE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo yahamagawe no kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera bakamubwira ko umugabo we yapfuye.

Icyaha Me Mutunzi yari akurikiranyweho gisobanurwa n’ingingo ya 184 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo ivuga ku ‘cyaha cy’urukozasoni cyakozwe ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho ku muntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko.’

Ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’urukozasoni ku ngufu, amayeri cyangwa ibikangisho bigiriwe umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Iyo icyo cyaha cyateye uburwayi uwagikorewe, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe uburwayi budakira, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu. Iyo icyo cyaha cyateye uwagikorewe urupfu, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

  • Buried give mutubwirako Police yagiye gusuzuma umurambo, nta na rimwe muratubwira ibisubizo byavuyemo. Nuko Police itabitangaza? Cg name ntimujya kubaza? Ubwo rero inkuru muduha ziba igice, niyo mpamvu usanga abantu bayibara uko bishakiye/bayigoreka. Murakoze.

    Mukomere cyane !
    Biragoye mu bihe nk’ibi kubona amagambo yo kuvuga, ariko icyambere mperaho ni ukwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, confrere Me MUTUNZI Donat, n’urugaga rw’abavoka muri rusange. Mu by’ukuri, jye nkurikije uko urugaga muri iyi minsi rukemura ibibazo bijyanye na discipline n’uburyo rubyitaho, mbona Avoka atagakwiye kuba umuntu ufungwa mbere y’urubanza mu mizi nk’utagira aho abarizwa hazwi cyangwa udafite umwirondoro uzwi, mu gihe atafatiwe mu cyuho cyangwa adakurikiranyweho nibura icyaha cy’ubugome. ubusanzwe, mu rwego rw’amategeko birazwi ko ukurikiranyweho icyaha ari ihame ko akurikiranwa adafunze. Gufungwa ni exception. Aha byumvikane neza ko ntabujije ko umwavoka afungwa, ariko na none hajye hitabwaho kureba uburemere bw’icyaha yakoze butuma nk’umuntu ufite personality afungwa mbere y’urubanza mu mizi. Ubusanzwe, ubuzima ni passage, ntabwo ari ikintu cy’igihe kinini, muri make cy’imaragihe. Nemera ko umuntu ashobora kubona uko ariho nabi bikaba byamutera kwiyahura, cyane cyane kuwabaye umunyantege nke. Ibi rero bikwiye kuba isomo ku bashinzwe umutekano kujya bamenya ko uko barinze umudendezo muri rubanda ari nako bagomba kurinda abafunze, kuko iyo habaye ikibazo nk’iki bikurura umwuka utari mwiza muri sosiyeti, kandi icyo duharanira n’icyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aharanira umunsi ku wundi ari ukugira ituze mu gihugu cyacu. Nyakwigendera apfuye agifatwa nk’umwere ku cyaha kivugwa yari akurikiranyweho, muri iyi dosiye hazanitabwe kureba ikibazo cyo kudatabara uri mu kaga, kuko jye uko mbyumva ni uko yari kumwe n’abandi. Aha nasoza nsaba ko urwego rushinzwe ikurikiranacyaha rwahabwa inyubako zituma abafungwa by’agateganyo biyumva nk’abantu, kuko bibabaje kubona umuntu uri mu bugenzacyaha, abaho mu buzima bubi, koga ari ikibazo, kujya mu bwiherero ari ikibazo, kandi mu gihe akiri mu bugenzacyaha aba afatwa nk’umwere, ndetse by’umwihariko ashobora kurekurwa n’ubushinjacyaha cyangwa n’urukiko mbere y’iburanisha mu mizi ry’urubanza nshinjabyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa