skol
fortebet

Menya impamvu zishobora gutuma umukobwa / umugore ajya mu mihango inshuro ebyiri mu kwezi

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe tuzi ko imihango y’abakobwa n’abagore ari ngarukakakwezi, nyamara bishoboka ko hari ubwo wakisanga ujya mu mihango kabiri mu kwezi.
. Ibintu bishobora ku ba intandaro yo kugira imihango ikabije ku gitsinagore . Ese nakora iki mu gihe nafize ikibazo cyo kugira imihango inshuro 2 mu kwezi?
Ubusanzwe tuzi ko imihango y’abakobwa n’abagore ari ngarukakakwezi, nyamara bishoboka ko hari ubwo wakisanga ujya mu mihango kabiri mu kwezi. Ku bantu bajya mu mihango kabiri mu kwezi babiterwa (...)

Sponsored Ad

Ubusanzwe tuzi ko imihango y’abakobwa n’abagore ari ngarukakakwezi, nyamara bishoboka ko hari ubwo wakisanga ujya mu mihango kabiri mu kwezi.

. Ibintu bishobora ku ba intandaro yo kugira imihango ikabije ku gitsinagore
. Ese nakora iki mu gihe nafize ikibazo cyo kugira imihango inshuro 2 mu kwezi?

Ubusanzwe tuzi ko imihango y’abakobwa n’abagore ari ngarukakakwezi, nyamara bishoboka ko hari ubwo wakisanga ujya mu mihango kabiri mu kwezi. Ku bantu bajya mu mihango kabiri mu kwezi babiterwa n’impamvu zitandukanye arizo izi zikurikira :

Kuba ufite ukwezi kugufi kandi kudahinduka

Umuntu ashobora kugira ukwezi kugufi kandi kukaba kudahindagurika. Icyo gihe rero iyo afite ukwezi gufite iminsi iri hagati 21 na 25 kandi kukaba kudahinduka, birashoboka ko yajya ajya mu mihango nyuma y’ibyumweru bitatu, rimwe na rimwe akajya yisanga yayigiyemo kabiri mu kwezi nko mu gihe yagiye mu mihango ukwezi gutangira, mu mpera zako ashobora kubona indi kandi nta zindi mpamvu zidasanzwe zabiteye. Iyo ari iyi mpamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi, nta kibazo kiba gihari cyagutera guhangayika.

Kuba umukobwa agitangira kujya mu mihango

Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, umubiri we uba utaramenyera ku buryo bishobora no gufata umwaka wose, imihango ye itarafata gahunda ngo ijye ku murungo. Ibyo bishobora kumutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi kandi nta kindi kibazo gihari nyuma akazamenyera bikarangira.

Guhindagurika kw’imisemburo

Guhindagurika kw’imisemburo nabyo bishobora kuba byaba impamvu yo gutuma umugore cyangwa se umukobwa ajya mu mihango kabiri mu kwezi. Aha bikunze kuba nko ku bagore begereje igihe cya menopause.

Kugira ikibazo cya nyababyeyi

Igihe uterus ifite ikibazo nko kuba hari ibibyimba byajemo bishobora kuba intandaro yo guhindura igihe wari usanzwe uboneraho imihango ukaba noneho wayibona kabiri mu kwezi. Igihe ubonye iki kimenyetso kandi nta yindi mpamvu iri mu zo twavuze haruguru ugomba kwihutira kujya kwa muganga.

Kwiyongera ibiro byinshi cyangwa se ukabitakaza ku buryo bukabije

Igihe wiyongereho ibiro byinshi cyangwa se ugatakaza ibiro byinshi nayo yaba impamvu yo gutuma ubona imihango
kabiri mu kwezi kumwe.

Dore izindi mpamvu zishobora gutera iki kibazo:

- Imyotozo ngororamubiri ikabije umubiri utari umunyereye
- Uburwayi bumwe na bumwe n’imiti
- Umunaniro ukabije
- Kuza ari kimwe mu bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye icyo gihe amaraso aza ashobora kwitiranywa n’imihango isanzwe umuntu akagira ngo yagiye mu mihango kabiri mu kwezi
- Imiti yo kuboneza urubyaro nayo shobora gutuma umubiri ugira impinduka ikaba yagutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi.

Ni Ngombwa rero kumenya impamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi kandi iyo mpamvu wayimenya ari uko ubibwiwe n’umuganga ubifitiye ubushobozi. Mu gihe rero ubonye ukwezi kwawe guhinduka ku buryo budasanzwe ukajya mu mihango kabiri ni byiza ko wakihutira kujya kwa muganga cyane cyane mu gihe biherekejwe no kuva cyane, uburibwe bukabije utari usanganywe n’izindi mpinduka zidasanzwe.

Ibitekerezo

  • Nonex igihe bibaye amezi abiri yikurikiranije ese izuba ryinshi rishobora kubitera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa