skol
fortebet

Menya uburyo wasobanurira umuntu ufite ubumuga bwo kutabona amabara y’ibintu

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abadafite ubumuga bwo kutabona bazi neza uko amabara atandukanye asa, bitandukanye no ku batabona. Gusa ariko hari uburyo ushobora kwifashisha ugasobanurira utabona ibara runaka.

Sponsored Ad

Ubu ryo ubwo ari bwo bwose bushobora kugorana ku muntu utabona ariko amabara amwe n’amwe ashobora kwisanisha n’amajwi, n’ibyumviro; nk’uburyohe, impumuro n’ibindi.

Urubuga Wikihow rugaragaza ko umuntu ashobora kwifashisha ibyumviro mu gihe agambiriye gusobanurira utabona imiterere y’amabara. Icyo duhereyeho ni ugukorakora.

Gukorakora bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gutanga umusaruro muri iki gikorwa. Dore bimwe biba bikeneye kwitabwaho:

• Hereza utabona ibintu afata mu ntoki. Bishobora kumworohera gusanisha ibyo bintu n’uko ibara nyir’izina umusobanurira rimeze.
• Ushobora kumufatisha uduti, cyangwa ibishishwa by’ibiti byumye, umusobanurira ko bifite ibara ry’ikigina (brown)
• Mubwire ko ‘Brown’ ari ibara rimeze nk’ubutaka cyangwa ibice by’ibintu byumye nk’ibyatsi, ibiti n’ibindi.
• Hereza uwo muntu ibibabi cyangwa ibyatsi bikiri bibisi umubwire ko bifite ibara ry’icyatsi (green). Musobanurirre ko ibara ry’icyatsi rifitanye isano n’ibimera bigifite ubuzima, kandi ko bitandukanye n’ibyumye bifite ibara rya (brown).
• Shyira ibiganza bye mu kintu gifukuye kirimo amazi akonje umusobanurire ko ibara ry’ayo mazi ari ubururu. Mubwire ko amazi make agira ubururu budacyeye, aho ajya gusa n’atagira ibara, ariko amazi menshi ari hamwe nk’ay’imigezi n’inyanja asa cyane n’ubururu.
• Musobanurire ko ubushyuhe (heat) nk’ubw’umuriro cyangwa buji yaka, cyangwa ishyiga rikoreshwa n’amashanyarazi (cuisinière) rishyushye bifitanye isano n’ibara ry’umutuku. Mubwire ko umutuku watekerezwa nk’ubushyuhe bukabije cyangwa ikintu cyaka umuriro.
• Sobanurira uwo muntu utabona ko beto (concrete) yubatse urukuta rw’inzu, cyangwa mu nzu hasi (pavement) bifitanye isano n’ibara ry’ikijuju (grey), mubwire ko grey ari ibara rifitanye isano n’ibintu bikomeye nk’ibyuma, umuhanda agendamo, cyangwa urukuta rw’inzu ariko ko bitagira ubuzima (ntibikura, ntibipfa, ntibitekereza).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa