skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’inzu ndangamurage 10 zikomeye ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Inzu ndangamurage ziri mu bintu bizamura ubukungu bw’ibihugu byinshi kubera amadevize asigwa na ba mukerarugendo igihe baje gusura bimwe bikoresho biba byaragiye bibikwa murizo nzu ndangamurage.

Sponsored Ad


Uru ni urutonde rw’inzu ndangamurage zikomeye mu isi,ndetse n’ibihugu zigiye ziherereyemo.

1.Inzu ndangamurage ya Le louvre muri France.

Mu myaka 200 ishize la louvre yahoze ari icyicaro cy’umwami w’ubufaransa mbere y’uko iba inzu ndangamurage ariko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 yatangiye kuba ikusanyirizo rya bimwe mu bintu biranga amateka y’ubufaransa ubu ikaba yinjiriza ubufaransa ama devise ayifasha gutera imbere.

2. Inzu ndangamurage ya “the hermitage”

Abantu bahora ari urujya n’uruza kuri iyi nzu ndangamurage baje kwirebera bimwe mu bisigazwa by’amateka atangaje yavuye impande z’isi.ibyinshi byagiye bikusanywa mu gihe kizwi nka stone age mu mateka.

3. Inzu ndangamurage y’Ubwongereza.

Iyi yi ntibamo amateka y’abongereza gusa ahubwo irimo ayaturutse impande zitandukanye z’isi nko mu Misiri n’ahandi.

4. Inzu ndangamurage ya Misiri.

Nubwo ibyinshi mu binyabugeni byagiye bitwarwa n’izindi nzu ndangamurage abanyamisiri nabo basigaranye ibindi kuko bari barakoze cyane

5. Inzu ndangamurage yitwa” the Uffizi gallery” Italy

Aha ni ahantu hagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibinyabugeni by’abanya Italy ndetse n’ibindi bituruka impande z’isi.aha niho hahoze icyicaro cy’umwami w’ubutaliyani.

6. Inzu ndangamurage ya Metropolitan USA

Iyi niyo nzu ndangamurage nini mu gice cyo hejuru ya equateur.hagiye hegeranyirizwa amateka menshi cyane aturutse impande z’isi harimo n’ibinyabugeni byakozwe n’abahanga bituma isurwa ikinjiriza akayabo Leta ya Newyork.

7. Inzu ndangamurage ya Moma USA

Iyi ni inzu ndangamurage ifitiye akamaro cyane abatuye isi kuko ibitse amateka kuva mu kinyejana cya 19.

8. Inzu ndangamurage ya Vatican/Italie.

Aha habitse amateka y’ibintu hafi ya byose byagiye bibera I Vatican harimo ibitaramo n’ibindi byinshi bituma iyi nzu itajya ikinga imiryango kubera urujya n’uruza rw’abantu.

9. Inzu ndangamurage ya The Prado/ Spain

Iyi iherereye muri Spain aho ibitse amateka menshi cyane arimo ibishushanyo byakozwe n’abahanga bo muri Espagne.

10. Inzu ndangamurage ya Rijks muri Netherland

Iyi nzu yuzuyemo ibirango byinshi cyane bisanga 900 000 by’amateka ndetse n’ibinyabugeni mu mugi wa Amsterdam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa